1 Kor 1

Indamutso

1 Jyewe Pawulo wahamagawe ngo mbe Intumwa ya Kristo Yezu nk’uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe Sositeni,

2 turabandikiye mwebwe ab’itorero ry’Imana riri i Korinti, mwebwe ntore zayo mubikesha kuba muri Kristo Yezu. Imana yabahamagaye ngo mube abayo, hamwe n’abantu bose bambaza Umwami wacu Yezu Kristo aho bari hose – ni Umwami wacu akaba n’uwabo.

3 Imana Data nibagirire ubuntu ibahe n’amahoro, ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.

Ibyiza Kristo yaduhaye

4 Mpora nshimira Imana yanjye kubera mwebwe, nyishimira ubuntu yabagiriye ibinyujije kuri Kristo Yezu.

5 Kuba muri we byatumye Imana ibakungahaza, ibaha impano zose zo kuvuga no kumenya ibyayo.

6 Ibyo twabemeje byerekeye Kristo byashinze imizi muri mwe,

7 ku buryo nta mpano n’imwe y’Imana mubuze, mwebwe abategereje guhishurwa k’Umwami wacu Yezu Kristo.

8 Ni na we uzabakomeza kugeza ku iherezo, kugira ngo mutarangwaho umugayo ku munsi Umwami wacu Yezu Kristo azaziraho.

9 Imana ni indahemuka, ni na yo yabahamagaye ngo mugirane ubumwe n’Umwana wayo Yezu Kristo Umwami wacu.

Itorero rya Kristo ry’i Korinti ryicamo ibice

10 Bavandimwe, ndabinginze mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristo ngo mwese mwumvikane, kandi mwe kwicamo ibice, ahubwo mushyire hamwe muhuje ibitekerezo n’imigambi.

11 Bavandimwe, abo kwa Kilowe bambwiye amakuru yanyu ko muri mwe hari amakimbirane.

12 Dore icyo mvuga ni iki: buri wese avuga ibye umwe ati: “Ndi uwa Pawulo,” undi ati: “Jyewe ndi uwa Apolo,” naho undi ati: “Jyewe ndi uwa Petero,” n’undi ati: “Jyeweho ndi uwa Kristo.”

13 Ese Kristo yaciwemo ibice byinshi? Mbese Pawulo ni we wababambiwe ku musaraba? Mbese ni mu izina rya Pawulo mwabatijwe?

14 Ndashimira Imana ko nta n’umwe muri mwe nabatije uretse Krisipo na Gayo,

15 bityo nta wavuga ko yabatijwe mu izina ryanjye.

16 Koko nabatije na Sitefana n’abo mu rugo rwe, ariko uretse abo sinzi ko hari undi nabatije.

17 Erega Kristo ntiyantumye kubatiza ahubwo yantumye gutangaza Ubutumwa bwiza, ntakoresheje amagambo y’ubwenge bw’abantu kugira ngo urupfu rwa Kristo ku musaraba rutaba impfabusa.

Kristo, ububasha bw’Imana n’ubwenge bwayo

18 Ubutumwa bwerekeye umusaraba wa Kristo ku bazimiye ni ubupfu, naho kuri twebwe abakizwa ni ububasha bw’Imana,

19 kuko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Nzamaraho ubwenge bw’abanyabwenge,

nzahindura ubusa ubumenyi bw’abahanga.”

20 Mbese umunyabwenge bimumariye iki? Ese umwigishamategeko bimumariye iki? Mbese intyoza mu mpaka z’iki gihe yo biyimariye iki? Mbese aho ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?

21 Imana mu bwenge bwayo ntiyakunze ko abantu bayimenya bayobowe n’ubwenge bwabo bwite. Ahubwo yishimiye gukoresha ubupfu bw’ubutumwa tuvuga kugira ngo ikize abemera Kristo.

22 Abayahudi basaba ibitangaza byo kubemeza, naho Abagerekibagashaka ubwenge.

23 Nyamara twebweho dutangaza ibya Kristo wabambwe ku musaraba, Abayahudi ibyo birabashegesha, naho Abagereki bibabera ubupfu.

24 Nyamara ku bantu Imana yahamagaye, baba Abayahudi cyangwa Abagereki, Kristo ni ububasha bw’Imana n’ubwenge bwayo,

25 kuko ubupfu bw’Imana burusha abantu ubwenge, n’intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga.

26 Bavandimwe, nimwibaze uko mumeze mwebwe abo Imana yahamagaye. Ukurikije uko abantu babibona si benshi muri mwe b’abanyabwenge, si benshi bakomeye, si benshi b’imfura.

27 Ahubwo Imana yatoranyije ibyo abantu bita ubupfu kugira ngo ikoze isoni abanyabwenge, yatoranyije ibyo abantu bita ibinyantege nke kugira ngo ikoze isoni abakomeye.

28 Yatoranyije ibyo abantu bahinyura n’ibyo basuzugura, ndetse n’ibyo bibwira ko ari ubusa kugira ngo ihindure ubusa ibyo bibwira ko bifite akamaro,

29 ari ukugira ngo hatagira umuntu n’umwe wishyira hejuru imbere y’Imana.

30 Imana ubwayo ni yo yabahaye kuba muri Kristo Yezu, ni we utubera ubwenge buva ku Mana n’ubutungane n’ubuziranenge n’ugucungurwa.

31 Bityo nk’uko Ibyanditswe bivuga: “Ushaka kwirata yirate Nyagasani.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1CO/1-6757feb58a96ec08d4eec39b000bf3d8.mp3?version_id=387—