1 Kor 10

Imiburo yerekeye ibigirwamana

1 Bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa ukuntu ba sogokuruza bose bagendaga bayobowe na cya gicu, kandi bose bakambuka ya nyanja.

2 Bose babatirijwe muri cya gicu no muri ya nyanja, kugira ngo babe umwe na Musa.

3 Bose basangiye bya byokurya byavuye ku Mana,

4 bose banasangiye cya kinyobwa cyavuye ku Mana, kuko banyweraga kuri rwa rutare rwavuye ku Manarwagendanaga na bo, kandi urwo rutare rwari Kristo.

5 Ariko benshi muri bo ntibashimishije Imana, ni cyo cyatumye intumbi zabo zinyanyagira mu butayu.

6 Ibyo byabaye kugira ngo bitubere icyitegererezo cyo kutuburira, kugira ngo tutararikira ibibi nka bo.

7 Ntimukaramye kandi ibigirwamana nk’uko bamwe muri bo babigenje, ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Abantu baricara bararya baranywa, barangije barahaguruka barakina.”

8 Byongeye kandi ntitugasambane nk’uko bamwe muri bo basambanye, bigatuma abantu ibihumbi makumyabiri na bitatu muri bo bapfira umunsi umwe.

9 Nta n’ubwo dukwiriye kugerageza Nyagasani, nk’uko bamwe muri bo bamugerageje bakamarwa na za nzoka.

10 Ntimukitotombe nk’uko bamwe muri bo babigenje, umumarayika w’umurimbuzi akabamara.

11 Ibyabaye kuri abo bantu kwari ukugira ngo bibere abandi icyitegererezo, byandikiwe kutuburira kubera ko tugeze mu bihe by’imperuka.

12 Nuko rero uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa.

13 Ntimwigeze muhura n’ikigeragezo na kimwe kidasanzwe mu bantu. Imana ni indahemuka, ntabwo izatuma mugeragezwa n’ibiruta ibyo mwabasha gutsinda. Ahubwo nimugeragezwa izabashoboza kubyihanganira, ibacire n’akanzu ngo mubone uko mubyivanamo.

14 Bityo rero ncuti nkunda, mwirinde gusenga ibigirwamana.

15 Ndabibabwira kuko muzi ubwenge, namwe nimusuzume ibyo mvuga.

16 Mbese cya gikombe cy’umugisha dushimira Imana tukakinyweraho, si ko gusangira amaraso ya Kristo? Naho se wa mugati tumanyura tukawuryaho, si ko gusangira umubiri wa Kristo?

17 Umugati turyaho ni umwe, bityo nubwo twe turi benshi turi umubiri umwe, kuko twese dusangira umugati umwe.

18 Nimurebere ku rubyaro rwa Isiraheli. Mbese abarya ku byatambiwe ku rutambiro rweguriwe Imana, ntibaba bagize ubusābane na yo?

19 Mbese ndashaka kuvuga ko ibigirwamana bifite akamaro, cyangwa se ko ibitambo byabiterekerejwe bifite akamaro?

20 Oya. Icyo mvuga ni uko abatura ibyo bitambo atari Imana babitura, ahubwo babitura ingabo za Satani. Sinshaka ko mugirana ubusābane n’ingabo za Satani.

21 Ntimushobora kubangikanya kunywera ku gikombe cya Nyagasani, no kunywera ku cy’ingabo za Satani. Ntimushobora kandi kubangikanya kurīra ku meza ya Nyagasani, no kurīra ku meza y’ingabo za Satani.

22 Cyangwa se tuba dushaka kwikorereza ugufuha kwa Nyagasani? Mbese tumurusha amaboko?

Ibikorwa byose bigomba guhesha Imana ikuzo

23 “Byose tubifitiye uburenganzira” (ni ko bamwe bavuga). Ni koko, nyamara si ko byose bifite akamaro. Yee, byose tubifitiye uburenganzira, ariko si ko byose byubaka ubugingo bw’umuntu.

24 Ntihakagire uwishakira inyungu ye bwite, ahubwo ayishakire abandi.

25 Mujye murya ibyaguriwe mu ibagiro byose mutiriwe mubaza, kugira ngo imitima yanyu itabacira urubanza,

26 kuko isi n’ibiyuzuye byose ari ibya Nyagasani.

27 Nihagira umuntu utemera Kristo ubararikira gusangira na we mukemera kujyayo, mujye murya ibyo abagaburiye byose mutiriwe mubaza kugira ngo imitima yanyu itabacira urubanza.

28 Ariko hagize ubabwira ati: “Izi nyama ni izaterekerejwe ibigirwamana”, ntimukazirye kubera ko abibabwiye no kubera gutinya gushinjwa n’umutima.

29 Umutima mvuga si uwanyu, ahubwo ni uwa wa wundi.

Ikindi rero, kuki uburenganzira mfite bwo kwishyira nkizana bwanegurwa n’undi ufite umutima umushinja?

30 Ubwo nshimira Imana ibyo ndya, kuki abantu bakwiha kunsebya kandi nabishimiye Imana?

31 Ari ukurya ari ukunywa, cyangwa ari ugukora ikindi kintu cyose, mujye mubikorera guhesha Imana ikuzo.

32 Mujye mwifata ku buryo mutabera imbogamizi Abayahudi, cyangwa abatari Abayahudi ndetse n’Umuryango w’Imana.

33 Jyewe ubwanjye, ngerageza gushimisha abantu bose muri byose ntita ku nyungu zanjye bwite, ahubwo nita ku za bose kugira ngo bakizwe.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1CO/10-cf086e8a50815e166fe0a443e77fad22.mp3?version_id=387—