1 Nuko rero nimukurikize urugero nabahaye, nk’uko nanjye nkurikiza urwa Kristo.
Imyifatire mu makoraniro yo gusenga
2 Ndabashimira ko muhora munyibuka, kandi mukaba mukomeye ku mabwiriza nabashyikirije.
3 Nyamara ndashaka ko musobanukirwa yuko Kristo ari we mutwe ugengaburi mugabo, naho umugabo akaba umutwe ugenga umugore we, n’Imana ikaba umutwe ugenga Kristo.
4 Nuko rero umugabo witwikira umutwe igihe asenga cyangwa ahanura ngo avuge ibyo ahishuriwe, aba asuzuguye umutwe we (ari wo Kristo).
5 Naho umugore utitwikiriye umutwe igihe asenga cyangwa ahanura, aba asuzuguye umutwe we (ari wo mugabo we). Uwo mugore aba ahwanye n’uwo bogoshe bakamumora.
6 Atitwikiriye umutwe, ashatse yaniyogoshesha. Ariko ubwo biteye isoni ko umugore yiyogoshesha cyangwa ko yimoza, niyitwikire umutwe.
7 Umugabo ntagomba kwitwikira umutwe kuko ari ishusho y’Imana, akagaragaza ikuzo ryayo. Naho umugore agaragaza ikuzo ry’umugabo we.
8 Umugabo ntiyakomotse ku mugore, ahubwo umugore ni we wakomotse ku mugabo.
9 Umugabo ntiyaremewe umugore, ahubwo umugore yaremewe umugabo.
10 Ni cyo gituma kubera abamarayika bamureba, umugore agomba kwitwikira umutwe ngo bibe ikimenyetso cy’uko agengwa n’umugabo we.
11 Nyamara imbere ya Nyagasani umugore ntiyakwigenga ku mugabo we, n’umugabo ntiyakwigenga ku mugore we, baba magirirane.
12 Nk’uko umugore yakomotse ku mugabo ni na ko umugabo abyarwa n’umugore, ariko ibintu byose bikomoka ku Mana.
13 Namwe nimumbwire: ese birakwiriye ko umugore asenga Imana atitwikiriye umutwe?
14 Mbese umuco w’abantu ubwawo ntutwigisha ko bitera isoni kugira ngo umugabo agire umusatsi muremure,
15 naho umugore yawugira bikamuhesha icyubahiro? Byongeye kandi, umugore yaherewe umusatsi muremure kugira ngo umubere umwambaro w’umutwe.
16 Hagize umuntu ushaka kubigiramo impaka, amenye ko yaba twe yaba amatorero y’Imana, twese nta wundi muco twemera utari uwo.
Igaburo rya Nyagasani
17 Mu mabwiriza akurikira sindi bubashime, kuko amakoraniro mugira adatuma mukora neza, ahubwo atuma mukora nabi.
18 Bwa mbere numva yuko iyo mukoranye mwicamo uduce, kandi nkaba nemera ko bimwe ari byo.
19 Koko ni ngombwa ko haba ibice muri mwe, kugira ngo abemewe n’Imana muri mwe bagaragare.
20 Iyo mukoraniye hamwe ntabwo ari igaburo rya Nyagasanimuba musangiye,
21 kuko igihe mufungura umuntu wese atanguranwa kurya, ugasanga bamwe bishwe n’inzara naho abandi bafite umurengwe.
22 Mbese nta ngo mufite ngo abe ari zo muriramo, abe ari na zo munyweramo? Cyangwa se murashaka gusuzugura Umuryango w’Imana, mugakoza isoni abadafite shinge na rugero? None se muragira ngo mbabwire iki? Ese mbashime? Ashwi sinabibashimira.
23 Nabashyikirije amabwiriza nahawe na Nyagasani ari yo aya: Nyagasani Yezu mu ijoro yagambaniwemo yafashe umugati.
24 Amaze gushimira Imana arawumanyura, aravuga ati: “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.”
25 Bamaze gufungura afata n’igikombe, aravuga ati: “Iki gikombe ni Isezerano rishya Imana igiranye n’abayo, rikaba ryemejwe n’amaraso yanjye. Igihe cyose mukinywereyeho mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.
26 Koko rero igihe cyose murya uyu mugati, mukanywera kuri iki gikombe, muba mutangaza iby’urupfu rwa Nyagasani kugeza ubwo azaza.”
27 Bityo rero umuntu wese urya umugati wa Nyagasani, cyangwa akanywera ku gikombe cye ku buryo budakwiye, aba acumuye ku mubiri n’amaraso bya Nyagasani.
28 Nuko rero umuntu wese abanze yisuzume, abone kurya uwo mugati no kunywera kuri icyo gikombe,
29 kuko urya uwo mugati kandi akanywera kuri icyo gikombe atitaye ku mubiri wa Nyagasani, bizamukururira igihano cy’Imana.
30 Ni na cyo gituma benshi muri mwe ari abanyantegenke n’abarwayi, ndetse bamwe bakaba barapfuye.
31 Tubanje kwisuzuma ubwacu ntitwashyirwa mu rubanza.
32 Igituma Nyagasani adushyira mu rubanza ubu akanaduhana, ni ukugira ngo tutazahanwa kimwe n’ab’isi.
33 Nuko rero bavandimwe, igihe mukoraniye hamwe kugira ngo musangire mujye murindirana.
34 Nihagira usonza arye iby’iwe, kugira ngo gukorana kwanyu kutabakururira gucirwaho iteka n’Imana. Ibisigaye nzabitunganya nje.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1CO/11-0a62687fe5c75ec8c4e69237256b4e80.mp3?version_id=387—