Impano za Mwuka Muziranenge
1 Noneho mushishikarire kugira urukundo. Mwifuze kandi impano za Mwuka, ariko cyane cyane impano yo guhanura ngo muvuge ibyo muhishuriwe n’Imana.
2 Uvuga indimi zindi ntaba abwira abantu, ahubwo aba abwira Imana kuko nta wumva icyo avuga. Aba avuga amabanga akesha Mwuka.
3 Nyamara umuntu uhanura aba abwira abantu amagambo yo kubaka ubugingo bwabo no kubakomeza no kubahumuriza.
4 Umuntu uvuga indimi zindi aba yubaka ubugingo bwe wenyine, ariko uhanura aba yubaka ubw’Umuryango w’Imana.
5 Nakwifuza ko mwese muvuga indimi zindi, ariko cyane cyane nakunda ko muhanura kuko uhanura arusha agaciro uvuga indimi zindi, keretse uzivuga aramutse azisobanuye kugira ngo byubake ubugingo bw’Umuryango w’Imana.
6 Ni ko se bavandimwe, ndamutse nje iwanyu mvuga indimi zindi byabamarira iki? Nta cyo keretse mbabwiye ibyo Imana yampishuriye cyangwa ibyo yampaye kumenya, cyangwa ibyo yantumye kubahanurira cyangwa kubigisha.
7 Dutange urugero ku bintu bivuzwa nk’imyironge, cyangwa ibicurangwa nk’inanga. Mbese iyo bavugije umwironge cyangwa bagacuranga, wamenya ute indirimbo iyo ari yo niba amajwi yayo adasobanutse?
8 Ikindi, uvuza ihembe narivuza binyuranyije no gutabaza, ni nde uzitegura kujya ku rugamba?
9 No kuri mwe ni uko bimeze, mbese nimuvuga ururimi rundi ibyo muvuze bizamenyekana bite? Muzamera nk’abagosorera mu rucaca.
10 Indimi zo ku isi nubwo ari nyinshi cyane, nta na rumwe rutagira icyo rusobanura.
11 Nyamara ntasobanukiwe icyo umuntu avuze, mba mbaye umunyamahanga kuri we, na we bikaba bityo.
12 None rero ubwo namwe muhirimbanira kugira impano za Mwuka, muharanire cyane cyane izakubaka ubugingo bw’Umuryango w’Imana.
13 Ni yo mpamvu uvuga ururimi rundi agomba gusaba Imana ngo imuhe no kurusobanura.
14 Nuko rero iyo nsenga mu rurimi rundi, mba nsenga mvugishwa na Mwuka ubwenge bwanjye bwihagarariye.
15 None se mbigenze nte? Rimwe nzajya nsenga mvugishwa na Mwuka, ubundi nsenge ntekereza ibyo mvuga. Rimwe nzajya ndirimba ndirimbishwa na Mwuka, ubundi ndirimbe ntekereza ibyo ndirimba.
16 Mbese uramutse ushimiye Imana uvugishijwe na Mwuka, mu ikoraniro hakaba haje umuntu utaramenyera ibyanyu, yabasha ate kwikiriza ati: “Amina” kandi atazi ko ushimiye Imana?
17 Yee, waba ushimiye Imana neza ariko uwo muntu nta cyo biba bimwunguye.
18 Ndashimira Imana ko mwese mbarusha kuvuga indimi zindi.
19 Ariko mu ikoraniro nakunda kuvuga amagambo atanu yumvikana kugira ngo nigishe abandi, kuruta kuvuga amagambo ibihumbi n’ibihumbi mu rurimi rundi.
20 Bavandimwe, ntimukabe abana mu mitekerereze yanyu, icyakora ku byerekeye ubugizi bwa nabi mube nk’abana bato koko, naho mu mitekerereze mube nk’abantu bakuze.
21 Mu gitabo cy’Amategeko handitse ibyo Nyagasani yavuze ngo
“Nzabwira aba bantu,
mbatumyeho abavuga izindi ndimi,
mbabwize akanwa k’abanyamahanga,
nyamara kandi ntibazantega amatwi.”
22 Nuko rero kuvuga indimi zindi ni ikimenyetso kitagenewe abemera Kristo ahubwo cyagenewe abatamwemera, naho guhanura si ikimenyetso cy’abatamwemera ahubwo ni icy’abamwemera.
23 Mbese ikoraniro ryose riramutse rivugiye icyarimwe mu ndimi zindi, hakinjira abantu batamenyereye ibyo cyangwa batemera Kristo, ntibabita abasazi?
24 Nyamara bose baramutse bahanuye, hakinjira utemera Kristo cyangwa utamenyereye ibyanyu, azumva bose bamwemeza ibyaha bye, bose bamucira n’urubanza.
25 Ibihishwe mu mutima we bizashyirwa ahagaragara, maze yikubite hasi aramye Imana avuge ati: “Koko Imana iri kumwe namwe.”
Gahunda ikwiriye kuba mu makoraniro
26 None se bavandimwe, bikwiye kumera bite? Igihe mukoraniye hamwe umwe afite indirimbo, undi inyigisho, undi ibyo ahishuriwe, undi ibyo kuvuga mu rurimi rundi, undi ibyo kurusobanura. Byose bibereho kubaka ubugingo bw’Umuryango w’Imana.
27 Hagize abavuga indimi zindi havuge babiri cyangwa batatu gusa, kandi bavuge umwe umwe ndetse habeho n’usobanura ibyo bavuze.
28 Ariko nihabura usobanura ntihakagire uvuga ururimi rundi mu ikoraniro, ahubwo urufite niyibwire mu mutima, abwire n’Imana.
29 Naho abahanura havuge babiri cyangwa batatu, abandi bagenzure ibyo bavuze.
30 Igihe umwe avuga undi akagira icyo ahishurirwa n’Imana, uwavugaga abe aretse.
31 Mwese mubasha guhanura ariko mubikore umwe umwe, kugira ngo mwese bibigishe kandi bibakomeze.
32 Abahanura ni bo bagenga impano bahawe.
33 Imana si iy’imivurungano ahubwo ni iy’amahoro.
Nk’uko bisanzwe mu matorero yose y’intore za Kristo,
34 abagore bajye bacecekera mu makoraniro. Ntibafite uburenganzira bwo kuvuga, ahubwo bemere gutegekwa nk’uko n’Amategeko abivuga.
35 Baramutse bafite icyo bashaka kubaza, babarize abagabo babo imuhira kuko biteye isoni ko umugore avugira mu ikoraniro.
36 Mbese muribwira ko Ijambo ry’Imana ari mwe rikomokaho, cyangwa ko ari mwe ryagezeho mwenyine?
37 Niba muri mwe hari umuntu utekereza ko ari umuhanuzi cyangwa ko ayoborwa na Mwuka, amenye ko ibi mbandikiye ari itegeko rya Nyagasani.
38 Ariko nihagira umuntu utita kuri ibyo, namwe ntimukamwiteho.
39 Bityo rero bavandimwe, muharanire iyo mpano yo guhanura, kandi ntimukagire uwo mubuza kuvuga indimi zindi.
40 Nyamara byose bikorwe uko bikwiye muri gahunda.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1CO/14-fae84172dd6bf15445c97fd178fead87.mp3?version_id=387—