1 Kor 15

Izuka rya Kristo

1 Bavandimwe, ndashaka kubibutsa Ubutumwa bwiza nabagejejeho, mukabwakira mukabukomeraho

2 Ubwo Butumwa ni bwo bubahesha agakiza niba mubukomeyeho nk’uko nabubabwiye, naho ubundi ukwizera kwanyu kwaba ari impfabusa.

3 Ubutumwa bw’ingenzi nabanje kubagezaho ni ubu: Kristo yapfuye azize ibyaha byacu nk’uko Ibyanditswe bivuga.

4 Yarahambwe maze ku munsi wa gatatu arazuka, nk’uko byari byaranditswe.

5 Abonekera Petero, abonekera na za Ntumwa ze cumi n’ebyiri.

6 Nyuma abonekera icyarimwe abavandimwe basāga magana atanu, bamwe muri bo barapfuye ariko abenshi na n’ubu baracyariho.

7 Hanyuma abonekera Yakobo, abonekera n’Intumwa ze zose.

8 Nuko nyuma y’abo bose nanjye arambonekera, kandi meze nk’uwavutse atagejeje igihe.

9 Koko ni jye muto mu Ntumwa za Kristo, ndetse sinkwiriye kwitwa Intumwa ye kuko natoteje abo mu Muryango w’Imana.

10 Nyamara ubuntu nagiriwe n’Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi uku, kandi ubwo buntu ntibwapfuye ubusa. Ahubwo nashishikariye gukora kurusha abo bose, ariko atari jye wikoresha ahubwo ari bwa buntu bw’Imana.

11 Nuko rero yaba jye cyangwa bo, ubwo ni bwo Butumwa dutangaza kandi ni na bwo mwemeye.

Abapfuye bazazuka

12 None se ubwo byamamazwa ko Kristo yazutse, abo muri mwe bavuga ko abapfuye batazazuka babiterwa n’iki?

13 Niba abapfuye batazazuka, ni ukuvuga ko Kristo na we atazutse.

14 Byongeye kandi niba Kristo atazutse, Ubutumwa twamamaza bwaba ari ubusa kandi ibyo mwizera na byo byaba ari ubusa.

15 Ndetse natwe twaba tubaye nk’abahimbiye Imana, kuko twahamije ko yazuye Kristo kandi atari ko biri niba koko abapfuye batazazuka.

16 Niba abapfuye batazazuka, Kristo na we ntiyazutse.

17 Ikindi kandi niba Kristo atarazutse mwaba mwizeye ubusa, mwaba mukiri mu byaha byanyu.

18 Ndetse n’abapfuye bizeye Kristo baba bararimbutse.

19 Niba kwiringira Kristo bidufitiye akamaro tukiriho gusa, twaba turi abantu bo kugirirwa impuhwe kurusha abandi bose.

20 Ariko mu by’ukuri Kristo yarazutse, atubera umuganura w’abapfuye bazazuka.

21 Nk’uko urupfu rwazanywe n’umuntu umwe, ni na ko kuzuka kw’abapfuye kwazanywe n’umuntu umwe.

22 Nk’uko abo mu rubyaro rwa Adamu bose bapfa, ni ko abo muri Kristo bose bazabaho.

23 Buri wese azabigeraho mu rwego rwe. Habanje umuganura wo kuzuka ari we Kristo, noneho abayobotse Kristo bazabona kuzuka igihe azaba aje.

24 Nyuma hazaza imperuka, Kristo atsembe ibyitwa ibinyabutware n’ibinyabushobozi n’ibinyabubasha, maze abone gushyikiriza Imana Se ubwami.

25 Kristo agomba kwima ingoma, Imana na yo izamutsindira abanzi bose ibashyire munsi y’ibirenge bye.

26 Umwanzi uzaheruka gutsembwa ni urupfu.

27 Koko kandi Ibyanditswe bivuga ngo: “Imana yamuhaye kugenga ibintu byose.” Icyakora igihe bivugwa ko Imana yamuhaye kugenga byose, birumvikana ko yo itabibarirwamo.

28 Noneho ubwo Umwana w’Imana azaba amaze kwegurirwa byose, ni ho na we aziyegurira Iyamweguriye byose, bityo Imana igenge byose ku buryo bwuzuye.

29 Bitabaye bityo twibaze kuri ba bandi babatirizwa abamaze gupfa. Niba koko abapfuye batazazuka, baterwa n’iki kubabatirizwa?

30 Natwe kandi ni iki gituma duhara amagara yacu buri gihe?

31 Buri munsi mpora mpanganye n’urupfu – bavandimwe, ibyo ni ko biri mbitewe n’ishema muntera kubera Umwami wacu Yezu Kristo.

32 Biba byaramariye iki kurwana n’inyamaswa muri Efezi, iyo nza guharanira inyungu yo kuri iyi si gusa? Yemwe, niba abapfuye batazazuka dukurikize ya mvugo ngo:, “Nimureke twirire kandi twinywere kuko ejo tuzapfa.”

33 Ntihakagire ubayobya: “Kubana n’ababi byonona ingeso nziza” (nk’uko umwe yavuze).

34 Mwisubireho mwifate uko bikwiye, mureke gucumura. Erega bamwe muri mwe ntibamenye Imana, ibyo mbivugiye kubakoza isoni!

Imibiri y’abazazuka

35 Ahari hari uwabaza ati: “Abapfuye bazurwa bate? Bazazukana imibiri iteye ite?”

36 Mbega ubupfu! Icyo utera nticyamera kitabanje gupfa.

37 Kandi rero urwo utera ntirusa n’icyo ruzera hanyuma, ahubwo ni urubuto bubuto, rwaba ingano cyangwa urundi rwose.

38 Ariko buri rubuto iyo rumaze guterwa, Imana iruha ishusho yarugeneye, rumwe ukwarwo urundi ukwarwo uko amoko y’imbuto angana.

39 No ku bifite umubiri n’amaraso ni ko biri: icyitwa umubiri cyose si kimwe. Umuntu agira umubiri usa ukwawo, n’inyamaswa ikagira umubiri usa ukwawo, inyoni na yo ni uko n’ifi na yo ni uko.

40 Hari ibyaremwe byo mu ijuru n’ibindi byo ku isi. Ubwiza bw’ibyo mu ijuru buteye ukwabwo, n’ubw’ibyo ku isi buteye ukwabwo.

41 Izuba rifite ukurabagirana kwaryo, ukwezi kukagira ukwako, n’inyenyeri zikagira ukwazo. Ndetse inyenyeri ntizihwanyije kurabagirana.

42 Ni na ko bimera mu kuzuka kw’abapfuye. Umubiri ushyirwa mu butaka ni umurambo wo kubora, ariko uzazuka utakiri uwo kubora.

43 Ushyirwa mu butaka usuzuguritse ariko uzazukana ikuzo, ushyirwa mu butaka ufite intege nke ariko uzazukana imbaraga,

44 ushyirwa mu butaka ari umubiri upfa ariko uzazuka ari umubiri utangwa na Mwuka. Ubwo habaho imibiri ipfa, habaho n’imibiri itangwa na Mwuka.

45 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Umuntu wa mbere Adamu aba muzima”, naho Adamu wa nyuma (Kristo) yabaye Mwuka utanga ubugingo.

46 Ufite umubiri utangwa na Mwuka si we wabanje, ahubwo habanje ufite umubiri upfa, haheruka ufite umubiri utangwa na Mwuka.

47 Adamu wa mbere yaremwe mu gitaka agizwe n’igitaka, naho Adamu wa kabiri yavuye mu ijuru.

48 Abafite imibiri ivanywe mu gitaka bateye nka wa mukurambere wabo wavanywe mu gitaka, naho abafite ubugingo bwo mu ijuru bateye nka wa Muntu wavuye mu ijuru.

49 Noneho rero nk’uko twagiranye isano na wa muntu w’igitaka, ni ko tuzagiranaisano na wa Muntu w’ijuru.

50 Nuko bavandimwe, icyo nshaka kuvuga ni iki: umubiri n’amaraso ntibibasha guhesha umuntu umugabane ku bwami bw’Imana, kandi ibibora ntibyamuhesha umugabane ku bitabora.

51-52 Reka mbabwire ibanga: ntituzapfa twese. Ariko ubwo impanda y’imperuka izavuga tuzahinduka twese, kandi bizaba mu kanya gato nk’ako guhumbya. Impanda izavuga abapfuye bahite bazurwa batagifite imibiri ibora, natwe duhindurwe.

53 Ni ngombwa ko twebwe abafite imibiri ibora twambikwa itazabora, kandi ko twebwe abafite imibiri ipfa twambikwa itazapfa.

54 Ndetse twebwe ab’imibiri ipfa ikabora, nitumara kwambikwa idapfa ntinabore ni bwo bizaba nk’uko rya jambo ryanditse ngo:

“Urupfu ruratsinzwe burundu!”.

55 “Wa rupfu we, ugutsinda kwawe kuri he?

Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”

56 Koko kandi ibyaha ni byo rubori rw’urupfu, naho igituma ibyaha bituganza kikaba Amategeko.

57 Ariko Imana ishimirwe ko iduha gutsinda kubera Umwami wacu Yezu Kristo.

58 Bityo rero bavandimwe nkunda, nimukomere. Ntimugire ikibahungabanya. Murusheho gushishikarira gukorera Nyagasani, muzi ko muri we imvune zanyu atari impfabusa.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1CO/15-d69da62b253cbf1c4c756cf488d37707.mp3?version_id=387—