Yezu wabambwe ku musaraba
1 Bavandimwe, igihe nazaga iwanyu nje kubahishurira amabanga y’Imana, sinakoresheje amagambo y’akarimi keza cyangwa ay’ubwenge.
2 Ndi kumwe namwe niyemeje kutagira ikindi nibandaho, keretse kubamenyesha Yezu Kristo, cyane cyane Yezu Kristo wabambwe ku musaraba.
3 Igihe nazaga iwanyu nari mfite intege nke, ndetse ntinya mpinda umushyitsi.
4 Mu nyigisho zanjye no mu byo nabatangarizaga, ntabwo nigeze mbashukisha amagambo y’ubwenge buhanitse, ahubwo naberetse ububasha bwa Mwuka w’Imana.
5 Ibyo nabikoreye kugira ngo ukwemera Kristo kwanyu kutaba gushingiye ku bwenge bw’abantu, ahubwo kube gushingiye ku bubasha bw’Imana.
Ubwenge bw’Imana
6 Icyakora abakuze mu bya Mwuka ni bo twigisha ubwenge, ariko ubwo bwenge si ubw’iyi si cyangwa ubw’ibinyabutware bigenga iyi si byagenewe kurimbuka.
7 Ubwenge tubabwira bwo ni ubw’Imana, ni ibanga ryahishwe abantu kuva kera kose, Imana ikabugenera kuduhesha ikuzo.
8 Nta n’umwe muri bya binyabutware bigenga iyi si wamenye ubwo bwenge, kuko iyo biza kubumenya ntibyari kubamba Nyagasani Nyir’ikuzo.
9 Ahubwo nk’uko Ibyanditswe bivuga,
“Ibyo ijisho ritigeze rireba,
cyangwa ugutwi ngo kubyumve,
ibintu umuntu atigeze anatekereza,
Imana yabiteguriye abayikunda.”
10 Ibyo Imana yabiduhishuriye ikoresheje Mwuka wayo. Burya Mwuka w’Imana agenzura byose ndetse n’amayobera y’Imana.
11 Ni nde wamenya ibyo umuntu atekereza uretse umutima w’uwo muntu nyine? Nta we. Ni na ko rero nta wamenya ibyo Imana itekereza uretse Mwuka wayo.
12 Twebwe si umwuka w’iyi si twahawe ahubwo ni Mwuka uturuka ku Mana, kugira ngo tumenye impano Imana itugabira ku buntu.
13 Ibyo ntitubivuga mu magambo twigishijwe n’ubwenge bw’abantu, ahubwo tubivuga uko tubyigishijwe na Mwuka w’Imana. Uko ni ko dusobanurira ibya Mwuka abasanzwe bamufite.
14 Umuntu ugengwa na kamere ntasobanukirwa ibyerekeye Mwuka w’Imana, ndetse abyita ubupfu. Ntabasha kubimenya kuko bigenzurwa n’ufite Mwuka w’Imana wenyine.
15 Umuntu ufite Mwuka w’Imana agenzura byose, nyamara we nta wumugenzura.
16 Ibyanditswe biravuga ngo
“Ni nde uzi ibyo Nyagasani atekereza?
Ni nde ubasha kumugira inama?”
Nyamara twebwe twahawe gutekereza kimwe na Kristo.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1CO/2-0b67515f58e0790dc1278b123200d44b.mp3?version_id=387—