Abagaragu b’Imana
1 Bavandimwe, sinabashije kuvugana namwe nk’ubwira abafite Mwuka w’Imana. Ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’abantu b’isi, bakiri bato mu bya Kristo.
2 Nabatungishije amata, sinabagaburira ibyokurya bikomeye kuko mwari mutarabibasha, ndetse n’ubu ntimurabibasha.
3 Muracyifata nk’ab’isi. Mbese ubwo ishyari n’amakimbirane bikirangwa muri mwe, ntibigaragara ko mwifata nk’ab’isi mukagengwa na kamere yanyu nk’abantu bose?
4 Igihe umwe muri mwe avuga ati: “Jye ndi uwa Pawulo”, undi ati: “Jyewe ndi uwa Apolo”, ntibiba byerekana ko mukimeze nk’ab’isi?
5 Mbese ye, Apolo ni nde? Ese Pawulo we ni nde? Twembi turi abagaragu b’Imana batumye mwemera Kristo. Buri wese muri twe akora umurimo yiherewe na Nyagasani.
6 Jyewe nateye imbuto Apolo arazivomera, ariko Imana ni yo yatumye zikura.
7 Utera imbuto nta cyo ari cyo, uzivomera na we nta cyo ari cyo, Imana yonyine ni yo ituma zikura.
8 Utera imbuto n’uzivomēra barahwanye, bombi Imana izabahemba ibihwanye n’umurimo bakoze.
9 Twe dufatanya gukora umurimo w’Imana, naho mwe muri umurima wayo.
Ikindi kandi muri inzu y’Imana.
10 Kubera ubuntu Imana yangiriye, nagenje nk’umwubatsi w’umuhanga nshyiraho urufatiro, undi muntu arwubakaho. Icyakora buri muntu niyitondere uburyo yubaka kuri urwo rufatiro.
11 Nta muntu ubasha gushyiraho urundi rufatiro, rutari urwashyizweho ari rwo Yezu Kristo.
12 Kuri urwo rufatiro umuntu ashobora kurwubakishaho izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’agaciro, cyangwa agakoresha ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri.
13 Uko byaba kose, ibikorwa bya buri muntu bizashyirwa ahagaragara ku munsi Imana izaciraho imanza. Kuri uwo munsi bizamenyekana birangwe n’umuriro, umuriro ni na wo uzasuzuma akamaro k’ibikorwa bya buri muntu.
14 Umuntu azahembwa niba ibikorwa bye birokotse uwo muriro.
15 Nyamara icyo yubatse nigikongorwa n’umuriro azaba ahombye, ariko we ubwe azakizwa nk’uwiyatse umuriro.
16 Mbese ntimuzi yuko muri Ingoro y’Imana, na Mwuka wayo akaba atuye muri mwe?
17 Nuko rero umuntu usenya Ingoro y’Imana na we Imana izamuhindura ivu, kuko iyo ngoro yayigize iyayo kandi iyo Ngoro ni mwebwe.
18 Ntihakagire uwishuka. Nihagira umuntu muri mwe wibwira ko ari umunyabwenge uko ab’iki gihe babibona, abanze yemere kuba umupfu kugira ngo abone kuba umunyabwenge nyakuri.
19 Erega ubwenge bw’iyi si ku Mana ni ubupfu, nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo:
“Imana ifatira abanyabwenge mu mutego w’uburiganya bwabo!”
20 Biravuga kandi ngo:
“Nyagasani azi ibyo abanyabwenge batekereza,
azi ko nta kamaro bifite.”
21 Bityo ntihagire uwiratana abantu kuko byose ari ibyanyu,
22 yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Petero, yaba isi cyangwa ubugingo cyangwa urupfu, byaba ibyo muri iki gihe cyangwa ibyo mu gihe kizaza byose ni ibyanyu,
23 kandi mwebwe muri aba Kristo, na Kristo ni uw’Imana.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1CO/3-8670f28c7345e34210604e6dee462185.mp3?version_id=387—