1 Kor 5

Ingeso ziteye isoni mu itorero rya Kristo ry’i Korinti

1 Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe hari ubusambanyi, ndetse ubusambanyi bukabije butaboneka no mu batazi Imana. Bavuga ko umwe muri mwe atunze muka se!

2 Mbese muracyirata iki noneho? Ahubwo ga mwari mukwiriye kubabara, kandi umuntu wakoze ibyo agakurwa muri mwe.

3-4 Jyewe rero nubwo mutakimbona mumenye ko tukiri kumwe, kandi mu izina ry’Umwami wacu Yezu namaze gucira urubanza uwakoze ibyo ngibyo nk’aho mpari. Noneho ubwo muzakoranira hamwe nanjye nzaba nifatanyije namwe, muzakoreshe ububasha bw’Umwami wacu Yezu,

5 mushyikirize uwo muntu Satanikugira ngo umubiri we upfe, ariko ubugingo bwe buzakizwe ku munsi Nyagasani azaziraho.

6 Ubwirasi bwanyu si bwiza. Mbese ntimuzi wa mugani ngo “Agasemburo gake gatubura ifu yose?”

7 Nimwitunganye mwivanemo umusemburo wa kera kugira ngo mumere nk’umugati mushya udasembuwe, ni na ko muri. Koko kandi Kristo yatanzwe ho igitambo, ari we mwana w’intama wacu ugenewe umunsi mukuru wa Pasika.

8 Bityo rero twizihize uwo munsi mukuru, tudakoresha umusemburo wa kera w’ubugome n’ubugizi bwa nabi, ahubwo dukoreshe umugati udasembuwe w’ukuri utarangwaho uburyarya.

9 Mu rwandiko nabandikiye nababwiye kutifatanya n’abasambanyi.

10 Sinashakaga kuvuga abantu b’iyi si b’abasambanyi, cyangwa se b’abanyamururumba cyangwa ibisambo, cyangwa abasenga ibigirwamana. Kugira ngo umuntu yitandukanye n’abo bose agomba kuva ku isi.

11 Ahubwo nabandikiye yuko mutagomba kwifatanya n’umuntu wiyita umuvandimwe muri Kristo, kandi akaba ari umusambanyi cyangwa umunyamururumba, cyangwa usenga ibigirwamana cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa igisambo. Ndetse n’umuntu nk’uwo ntimukanasangire.

12-13 Mbese birandeba gucira urubanza abatari aba Kristo? Imana ni yo izabacira urubanza. Ahubwo abo muri mwe ni bo mukwiriye gucira urubanza, nk’uko byanditswe ngo: “Muzakure inkozi z’ibibi muri mwe.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1CO/5-b724d9dcb83bb7fac22021e624375277.mp3?version_id=387—