Imanza z’abavandimwe
1 Muri mwe hagize ugira icyo apfa na mugenzi we wemera Kristo, yahangara ate kumurega ku bacamanza basanzwe baca urwa kibera, aho gusanga intore z’Imana ngo zibunge?
2 Mbese ntimuzi yuko intore z’Imana zizacira ab’isi urubanza? Ese niba ari mwe muzacira ab’isi urubanza, mwananirwa mute guca imanza zoroheje?
3 Ntimuzi se ko n’abamarayika tuzabacira imanza, nkanswe kuzicira abantu b’iki gihe bafite ibyo bapfa?
4 Igihe mufite imanza nk’izo, kuki muzegurira abantu b’imburamumaro bari mu muryango wa Kristo?
5 Mbivugiye kubakoza isoni. Ese ni ukuvuga yuko nta munyabwenge n’umwe uri muri mwe wabasha kunga abavandimwe?
6 Ese atanabaho birakwiriye koko ko umuntu aburanya umuvandimwe we, kandi bagacirwa urubanza n’abatemera Kristo?
7 Erega izo manza mufitanye zirerekana ko ibyaha byabatsinze rwose! Kuki ahubwo mutakwemera kurenganywa? Kuki mutakwemera guhuguzwa ibyanyu?
8 Ibiri amambu ni mwe murenganya, mugahuguza abandi kandi ari abavandimwe banyu!
9 Mbese ntimuzi yuko abarenganya abandi batazabona umunani mu bwami bw’Imana? Ntimukibeshye. Inkozi z’ibibi n’abasenga ibigirwamana, abasambanyi b’ingaragu cyangwa abubatse n’abasambana bahuje igitsina,
10 abajura n’abanyamururumba n’abasinzi n’abatukana n’ibisambo, abo bose nta munani bazagira mu bwami bw’Imana.
11 Bamwe muri mwe ni ko mwari mumeze ariko ubu mwamaze kuhagirwa, mugirwa intore z’Imana, muba n’intungane, mubikesheje Nyagasani Yezu Kristo na Mwuka w’Imana yacu.
Imibiri yanyu iheshe Imana ikuzo
12 “Byose mbifitiye uburenganzira” (ni ko bamwe bavuga). Ni koko nyamara si ko byose bimfitiye akamaro. Yee, byose mbifitiye uburenganzira ariko nta na kimwe kizantegeka.
13 “Ibyokurya bigenewe inda, n’inda igenewe ibyokurya” (ni ko bavuga). Yee, nyamara Imana izabitsemba byombi. Umubiri ntiwagenewe ubusambanyi, ahubwo wagenewe guhesha Nyagasani ikuzo kandi Nyagasani akaba ari we uwugenga.
14 Imana yazuye Nyagasani Yezu, natwe izatuzura ikoresheje ububasha bwayo.
15 Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo z’umubiri wa Kristo? None se nafata ingingo z’umubiri wa Kristo nkazigira iz’indaya? Ntibikabeho!
16 Cyangwa se ntimuzi yuko umuntu wifatanya n’indaya, we na yo baba babaye umubiri umwe? Koko kandi Ibyanditswe bivuga ngo: “Bombi bazaba babaye umuntu umwe.”
17 Nyamara uwifatanya na Nyagasani aba abaye umwe na we mu by’ubugingo.
18 Mugendere kure ubusambanyi. Ibindi byaha byose umuntu akora biba bidakorewe mu mubiri, ariko usambana aba acumuye ku mubiri we.
19 Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingoro za Mwuka Muziranenge utuye muri mwe, mwahawe n’Imana? Ntimuri abanyu bwite ngo mwigenge,
20 kuko mwacunguwe mutanzweho ikiguzi. Kubera iyo mpamvu rero, mukoreshe imibiri yanyu ibyo guhesha Imana ikuzo.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1CO/6-46f183773d1bf07a735642a258c774c9.mp3?version_id=387—