1 Kor 9

Inshingano n’uburenganzira by’intumwa ya Kristo

1 Mbese simfite uburenganzira bwo kwishyira nkizana? Ese sindi Intumwa ya Kristo? Mbese siniboneye YezuUmwami wacu? Ese mwebwe ntimuri ikimenyetso kigaragaza umurimo Nyagasani yampaye gukora?

2 Nubwo ku bw’abandi ntaba Intumwa ye, ku bwanyu ho ngomba kuba yo. Ni mwe cyemezo kiranga ko ndi Intumwa ya Kristo mbihawe na Nyagasani.

3 Dore uko niregura ku bangenza.

4 Mbese simfite uburenganzira bwo gutungwa n’umurimo nkora?

5 Ese simfite uburenganzira bwo kugendana n’umugore wemera Kristo twashakanye, nk’izindi Ntumwa za Nyagasani n’abavandimwe be na Petero?

6 Cyangwa se ni jye na Barinaba twenyine tugomba gukorera ibidutunga?

7 Ni nde waba umusirikari akitunga? Ni nde watera ibiti by’imizabibu ntarye imbuto zabyo? Ni nde waragira ubushyo bw’inka ntanywe amata?

8 Mwe kugira ngo ibyo ndabivuga nshingiye ku bintu bisanzwe mu bantu gusa. Erega n’Amategeko ya Musa ni ko abivuga!

9 Muri ayo Mategeko handitswe ngo “Ntimugahambire umunwa w’ikimasa igihe gihonyōra ingano.” Mbese ni ukuvuga ko Imana yita ku bimasa gusa?

10 Mbese aho si twebwe cyane cyane yabivugiye? Ni koko byanditswe ku bwacu, kuko uhinga n’uhura bombi baba bafite icyo biringira kuzakura ku musaruro.

11 Twabibye muri mwe imbuto za Mwuka w’Imana, none se byaba bikabije dusaruye ku byo mwe mutunze?

12 Niba abandi bafite uburenganzira bwo kugira icyo bababonaho, ubwo se ntitububarusha?

Nyamara ntitwakoresheje ubwo burenganzira. Ahubwo twihanganiye byose, kugira ngo tudakoma mu nkokora Ubutumwa bwiza bwa Kristo.

13 Mbese ntimuzi yuko abakora mu Ngoro y’Imana iyo Ngoro ari yo ibatunga, n’abatamba ibitambo bakabihabwaho umugabane?

14 Ni na ko Nyagasani yategetse ngo abamamaza Ubutumwa bwiza batungwe na bwo.

15 Nyamara jyewe sinagize icyo nitwaza na kimwe muri ibyo ngibyo, kandi ibi simbyandikiye kugira ngo ngire icyo ndonka. Ikiruta ni uko napfa! Ntawe uteze kunyambura ishema niratana.

16 Kwamamaza Ubutumwa bwiza ntibyambera impamvu yo kwirata kuko ngomba kubikora byanze bikunze, ntabikoze naba ngushije ishyano.

17 Iyo mba nkora uyu murimo ari jye wawihitiyemo, nagombaga kuwuhemberwa. Ariko ubwo atari jye biturukaho, ni ngombwa ko nkora umurimo Imana yanshinze.

18 None se igihembo cyanjye ni ikihe? Ni ukwamamaza Ubutumwa bwiza ku buntu, ntiriwe nkoresha bwa burenganzira bwo gutungwa n’ubwo Butumwa.

19 Nubwo nishyira nkizana, nigize inkoreragahato ya bose ngo ndusheho kwigarurira benshi, kugira ngo mbageze kuri Kristo.

20 Iyo ndi mu Bayahudi, mba nk’Umuyahudi kugira ngo nigarurire Abayahudi. Iyo ndi mu batwarwa n’Amategeko mba nk’utwarwa na yo (nubwo jye ndatwarwa n’Amategeko), kugira ngo nigarurire abatwarwa na yo.

21 Iyo ndi mu batazi Amategeko, nanjye mba nk’utayazi kugira ngo nigarurire abatayazi – ibyo simbivugiye yuko ntazi Amategeko y’Imana, kuko Kristo ari we Tegeko ringenga.

22 Iyo ndi mu banyantegenke, mba umunyantegenke kugira ngo nigarurire abanyantegenke. Nigira nk’uko buri wese ameze, kugira ngo ibyo ari byo byose nkizemo bamwe.

23 Ibyo byose mbikora kubera Ubutumwa bwiza ngira ngo mbugireho uruhare.

24 Mbese ntimuzi yuko mu mikino, iyo abantu basiganwa, biruka bose, ariko umwe akaba ari we wegukana ikamba ho igihembo? Nuko rero namwe nimwiruke kugira ngo muzaryegukane.

25 Abarushanwa mu mikino bose bamenya kwifata ku buryo bwose. Bo babikorera kugira ngo begukane ikamba rishira vuba, ariko twebwe tubikorera kuzegukana ikamba ridashira..

26 Ni yo mpamvu nanjye niruka ntameze nk’utazi iyo agana, ngasa nk’ukina umukino wo guterana amakofi ariko simpushe.

27 Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nkawukoresha agahato, kugira ngo ntazamara kwigisha abandi naho jye ngasigara ntemewe.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1CO/9-d2a82148838f0d51df7c178e92896787.mp3?version_id=387—