Indamutso
1 Jyewe Petero Intumwa ya Yezu Kristo, ndabandikiye mwebwe abo Imana yitoranyirije, mu basuhuke batataniyemu ntara za Ponto na Galati, na Kapadokiya na Aziya na Bitiniya.
2 Imana Data yabatoranyije ikurikije umugambi yagize kuva kera, Mwuka abagira intore zayo kugira ngo mwumvire Yezu Kristo, mwezwe n’amaraso yabameneye.
Imana nibagirire ubuntu ibahe n’amahoro bisesuye.
Ibyo twiringira
3 Nihasingizwe Imana se w’Umwami wacu Yezu Kristo, yo yatugiriye imbabazi. Yaduhaye kuvuka ubwa kabiri, tukaba dufite ibyo twiringira bihamye, tubikesha izuka rya Yezu Kristo mu bapfuye.
4 Bityo mutegereje umunani mwabikiwe mu ijuru utabora, utandura ntunacuyuke.
5 Kwizera Imana kwanyu gutuma murindwa n’ububasha bwayo, kugeza ubwo muzabona agakiza kagenewe kuzahishurwa mu gihe cy’imperuka.
6 Ni byo bibatera guhimbarwa, nubwo ubusanzwe mwagombaga kumara igihe gito mushavuzwa n’ibigeragezo bitari bimwe.
7 Icyo bigamije ni ukugira ngo ukwizera kwanyu kugeragezwe. Koko kandi ukwizera kwanyu kurusha kure izahabu agaciro, kuko yo yangirika nubwo iba yacishijwe mu ruganda. Bityo igihe Yezu Kristo azahishurwa, azasanga mumuhesheje ishimwe n’ikuzo n’icyubahiro.
8 We muramukunda mutamubonye, mukanamwemera mutaramuca iryera. Ni yo mpamvu muhimbarwa mugasimbagizwa n’ibyishimo bitavugwa, byuzuye ikuzo,
9 kuko mwegukanye agakiza mwari mwizeye.
10 Ako gakiza ni ko abahanuzi bashakashatse babishishikariye, bahanura ibyerekeye ubuntu Imana yari kuzabagirira.
11 Bihatiraga kumenya ibyo Mwuka wa Kristo yabagaragarizaga, igihe bizabera n’ukuntu bizamera, kuko Mwuka uwo wari muri bo yahoze ahamya imibabaro Kristo azacamo n’ikuzo rizakurikiraho.
12 Imana yahishuriye abo bahanuzi ko ubutumwa yabashinze atari bo bugenewe, ahubwo ko ari ubwanyu. Ubwo ni bwo Butumwa bwiza mumaze kugezwaho ubu ngubu n’ababubazaniye, bafite ubushobozi bwa Mwuka Muziranenge bohererejwe avuye mu ijuru. Ubwo Butumwa abamarayika na bo babufitiye amatsiko.
Nimube abaziranenge
13 Nuko rero nimuhaguruke mwitegure, mwirinde gutegekwa n’inda, mwiringire rwose ubuntu muzagirirwa igihe Yezu Kristo azahishurwa.
14 Mwumvire Imana nk’abana bayo, mureke gukurikiza ibibi mwararikiraga kera mukiri mu bujiji.
15 Ahubwo mube abaziranenge mu myifatire yanyu yose, nk’uko Imana yabahamagaye ari inziranenge,
16 kuko Ibyanditswe bivuga ngo: “Mube abaziranenge kuko nanjye ndi umuziranenge.”
17 Ubwo mwiyambaza Imana muyita So yo ifata abantu bose kimwe, igacira umuntu wese urubanza ikurikije ibyo yakoze, mujye muyitinya mu minsi musigaranye mugicumbitse ku isi.
18 Muzi ko atari ibintu bita agaciro nk’ifeza cyangwa izahabu, byabacunguye ngo muve mu myifatire y’imburamumaro mwatojwe na ba sogokuruza.
19 Ahubwo icyabacunguye ni amaraso ya Kristo y’igiciro gikomeye, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ubusembwa.
20 Imana yari yaragennye ko Kristo akora ibyo mbere y’uko isi iremwa, maze muri ibi bihe by’imperuka imugaragaza kubera mwe.
21 Ni we ubaha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye ikamuha n’ikuzo, bityo ibyo mwemera n’ibyo mwiringira bikaba bishingiye ku Mana.
22 Mwiyejesheje kumvira ukuri kw’Imana kugira ngo mukundane bya kivandimwe, nta buryarya. Nuko rero mushishikarire gukundana mubikuye ku mutima,
23 kuko mwabyawe ubwa kabiri bidakomotse ku mbuto ibora, ahubwo ku mbuto itabora ari yo jambo ry’Imana rizima kandi rihoraho.
24 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:
“Abantu bose bameze nk’ibyatsi,
ubwiza bwabo bwose bumeze nk’indabyo zo ku gasozi.
Ibyatsi biruma indabyo zikarabirana,
25 ariko ijambo rya Nyagasani rihoraho iteka.”
Iryo jambo ni ryo Butumwa bwiza babagejejeho.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1PE/1-85866acf020941e75d8f8bc416a5620c.mp3?version_id=387—