1 Pet 3

Imibanire y’abashakanye

1 Namwe bagore, buri wese yemere kugengwa n’umugabo we, kugira ngo nubwo bamwe baba batemera Ijambo rya Nyagasani, baryemezwe n’imyifatire yanyu mutiriwe mugira icyo muvuga.

2 Bazareba gusa imyifatire yanyu itagira amakemwa n’ukuntu mwubaha.

3 Umurimbo wanyu ntukabe uw’inyuma nko kuboha imisatsi, kwambara ibyakozwe mu izahabu cyangwa se imyambaro y’akarusho.

4 Ahubwo umurimbo wanyu ube uw’imbere mu mutima. Ni umurimbo udasaza w’ubugwaneza n’amahoro, uwo ni wo ufite agaciro gakomeye ku Mana.

5 Abagore ba kera biyeguriye Imana bakayiringira ni ko na bo barimbaga, buri wese agengwa n’umugabo we.

6 Ni ko na Sara yari ameze, yubahaga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muba mubaye abana be iyo mukora neza, mudaterwa ubwoba n’igikangisho icyo ari cyo cyose.

7 Namwe bagabo, buri wese abane n’umugore we amufata neza, kuko abagore badafite imbaraga nk’izanyu. Mujye mubaha agaciro rero kuko muzaherwa hamwe na bo umunani w’ubugingo Imana itanga ku buntu. Mugenze mutyo kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.

Kubabazwa uhōrwa gukora neza

8 Ahasigaye mwese muhuze ibitekerezo, muhuze n’umutima, mukundane bya kivandimwe, mugirirane impuhwe kandi mwicishe bugufi.

9 Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha, kuko namwe Imana yabasezeranyije umugisha wayo igihe yabahamagaraga.

10 Ibyanditswe biravuga biti:

“Ushaka ubugingo no guhorana amahoro,

nafate ururimi rwe ye kuvuga ibibi,

afunge n’umunwa we ye kubeshya.

11 Azibukire ibibi akore ibyiza,

ashakashake amahoro ayaharanire.

12 Kuko Nyagasani ahoza ijisho ku ntungane,

atega amatwi akumva ibyo zisaba.

Nyamara arwanya inkozi z’ibibi.”

13 Mbese ni nde uzabagirira nabi nimugira ishyaka ryo gukora ibyiza?

14 Icyakora nubwo mwababazwa muzira ibikorwa bitunganye, na byo byababera ihirwe. Ntimugatinye abantu kandi ntimugahagarike umutima.

15 Ahubwo mwubahe Kristo abe Umugenga w’imitima yanyu. Muhore kandi mwiteguye gusubiza umuntu wese wabasaba gusobanura ibyo mwiringira.

16 Ariko mubikorane ubugwaneza no kwicisha bugufi. Mugire umutima utabarega ikibi, kugira ngo abasebya imyifatire myiza mukomora kuri Kristo babe ari bo bakorwa n’isoni.

17 Niba Imana ibishaka, ikiruta ni uko mwababazwa muhōrwa ibyiza mukora aho guhōrwa ibibi.

18 Kristo na we yapfuye rimwe rizima kubera ibyaha byanyu, we ntungane apfira abagome kugira ngo abageze ku Mana. Igihe yari ku isi baramwishe, maze kubera imbaraga za Mwuka arazuka, aba muzima.

19 Yakoresheje Mwuka atangariza ubutumwa bw’Imana abapfuye bagizwe imfungwa.

20 Ni zo ba bantu bari baragomeye Imana, na yo ikabihanganira igihe cyose Nowa yubakaga bwa bwato bunini. Muri ubwo bwato hagiyemo abantu bake gusa, ndetse ni umunani bonyine bakijijwe n’amazi.

21 Ayo mazi ashushanya kubatizwa ari byo bibakiza namwe muri iki gihe. Si uko yuhagira umuntu imbyiro zo ku mubiri, ahubwo ashushanya ukwiyegurira Imana k’umuntu ufite umutima utamurega ikibi. Ako gakiza mugakesha izuka rya Yezu Kristo

22 wagiye mu ijuru akaba ari iburyo bw’Imana, aho yahawe kugenga abamarayika n’ibinyabushobozi n’ibinyabubasha.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1PE/3-4cb2b83ef6fd380a8e09155076ffbe48.mp3?version_id=387—