Guhindurwa mushya
1 Ubwo Kristo yababajwe mu mubiri, namwe mugire ayo matwara ye muyitwaze nk’intwaro. Umaze kubabazwa mu mubiri aba atandukanye n’ibyaha.
2 Bityo igihe mushigaje kubaho mureke gukurikiza ibyo abantu bararikira, ahubwo mujye mukurikiza ibyo Imana ishaka.
3 Erega mwamaze igihe gihagije mukora ibyo abatazi Imana baharanira! Dore ibyo mwabagamo: ubwomanzi n’irari, ubusinzi n’inkera n’ubunywi, kimwe no gushengerera ibigirwamana kandi icyo ari ikizira ku Mana.
4 Ubu rero abatazi Nyagasani basigaye babatangarira, babonye ko mutagifatanya na bo gukabya kwiyandarika bityo bakabasebya.
5 Nyamara ibyo bazabibazwa na Nyagasani, witeguye gucira imanza abazima n’abapfuye.
6 Ni cyo cyatumye Ubutumwa bwiza butangarizwa abapfuye na bo, baciriwe urubanza bakiriho ku isi kugira ngo babeho uko Imana ishaka babikesha Mwuka.
Gukoresha neza impano Imana itanga
7 Iherezo ry’ibintu byose riregereje. Kubera iyo mpamvu mujye mushyira mu gaciro, kandi mwirinde gutegekwa n’inda kugira ngo mubone uko musenga.
8 Mbere ya byose mukundane urukundo rudatezuka, kuko urukundo rwibagirwa ibyaha byinshi.
9 Mujye mwakira abashyitsi mutinuba.
10 Umuntu wese uko Imana yamuhaye impano ajye ayikoresha yunganira abandi, kugira ngo abe umunyabintu ukoresha neza impano izo ari zo zose Imana yamugabiye.
11 Nihagira uterura kuvuga, navuge ibyo ahawe n’Imana gusa. Nihagira ukorera abandi, abikorane imbaraga ahabwa n’Imana. Ni bwo Imana izahabwa ikuzo byimazeyo kubera Yezu Kristo. Nahorane icyubahiro n’ubutware iteka ryose. Amina.
Kubabazwa uhōrwa Kristo
12 Ncuti nkunda, ntimugatangazwe n’uruganda rukaze rw’ibigeragezo mugomba gucamo ngo mumere nk’abagezweho n’ikintu kidasanzwe.
13 Ahubwo mwishimire gufatanya na Kristo imibabaro, kugira ngo igihe ikuzo rye rizahishurwa muzahimbarwe muvuze n’impundu.
14 Murahirwa niba babatuka babahōra Kristo, kuko biba byerekana ko Mwuka nyir’ikuzo ari we Mwuka w’Imana, aguma kuri mwe.
15 Ntihagire umuntu n’umwe muri mwe uhōrwa ko ari umwicanyi cyangwa umujura, cyangwa umugizi wa nabi cyangwa kazitereyemo!
16 Nyamara nahōrwa ko ari umukristo ntibikamutere isoni, ahubwo asingize Imana kubera ko ahōwe iryo zina.
17 Koko rero igihe cy’urubanza kirageze kandi rubanjirije kuri twebwe ab’inzu y’Imana. None se ubwo rubanjirije kuri twe, iherezo ry’abatumvira Ubutumwa bwiza bw’Imana rizaba irihe?
18 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:
“Ubwo intungane zirokoka biziruhije,
bizagendekera bite abatubaha Imana n’abanyabyaha?”
19 Kubera ibyo abababazwa bahōrwa gukora ibyo Imana ishaka, nibiyegurire Umuremyi wabo w’indahemuka bagumye bakore ibyiza.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1PE/4-5c44a1ba6bc1981785d235deee2b45ad.mp3?version_id=387—