1 Pet 5

Kuragira intama z’Imana

1 Abakuru b’itorero rya Kristo bo muri mwe ndabihanangiriza. Nanjye ndi umukuru hamwe namwe, ndi n’umwe mu bagabo bo guhamya ukuntu Kristo yababajwe agapfa, kandi nagenewe kuzahabwa uruhare ku ikuzo rya Kristo rigiye guhishurwa.

2 Noneho nimukenure umukumbi w’Imana yabaragije mubikore mutinuba, ahubwo mubikunze nk’uko Imana ishaka, mubikore mutabitewe no kwishakira inyungu ahubwo mubyitangiye.

3 Ntimugatwaze igitugu abo mwaragijwe, ahubwo mubere ubushyo urugero rwiza.

4 Bityo ubwo Umushumba mukuru azaba ahingutse, muzahembwa ikuzo ari ryo kamba ritangirika ry’abatsinze.

5 Namwe basore, mujye mwumvira ababaruta ubukuru. Ndetse mwese mukenyere kwicisha bugufi, buri wese amere nk’uhereza mugenzi we. Ibyanditswe biravuga ngo: “Imana irwanya abirasi, abiyoroshya ikabahera ubuntu.”

6 Nuko rero mwicishe bugufi imbere y’Imana igira amaboko, kugira ngo izabakuze igihe kigeze.

7 Ibibahagarika imitima byose mubiyegurire kuko ibitaho.

8 Mwirinde gutegekwa n’inda kandi mube maso, kuko umwanzi wanyu Satani akora hirya no hino nk’intare itontoma ishaka uwo iconshomera.

9 Mumurwanye kigabo mwitwaje kwizera Kristo, muzirikana ko ku isi yose hari abavandimwe banyu muhuje imibabaro.

10 Ariko nimumara kubabazwa igihe gito, Imana ubwayo igira ubuntu byuzuye izababoneza, ibakomeze ibahe imbaraga no kutajegajega. Erega ni yo yabahamagaye ngo muhabwe ku ikuzo ryayo rihoraho riri muri Kristo!

11 Iragahorana ingoma iteka ryose. Amina.

Umwanzuro

12 Mbandikiye aya magambo make mfashijwe na Silasi, uko mbibona ni umuvandimwe w’indahemuka. Nashatse kubatera akanyabugabo, nkanabemeza ko ibyo mbandikiye ari byo buntu nyakuri Imana yabagiriye kugira ngo mubwishingikirizeho.

13 Abari i Babiloni batoranyijwe n’Imana kimwe namwe barabatashya, ndetse na Mariko umwana wanjyearabatashya.

14 Nimuramukanye muhoberanamu ndamutso y’urukundo.

Abari muri Kristo mwese nimugire amahoro.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1PE/5-f8c9a9f9e9abd6f8977e0f33df89d145.mp3?version_id=387—