Indamutso
1 Jyewe Pawulo hamwe na Silasi na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abari mu Mana Data no muri Nyagasani Yezu Kristo, mugize itorero rya Kristo ry’i Tesaloniki.
Imana nibagirire ubuntu ibahe n’amahoro.
Ubuzima no kwizera by’Abanyatesaloniki
2 Uko dusenze turabazirikana, ntiduhwema kubashimira Imana mwese,
3 twibuka iteka imbere y’Imana Data ibikorwa byiza muterwa no kwemera Kristo, n’imvune muterwa n’urukundo no kwihangana kwanyu gukomoka ku kwiringira Umwami wacu Yezu Kristo.
4 Bavandimwe mukundwa n’Imana, tuzi neza ko ari yo yabatoranyije.
5 Koko rero twabagejejeho Ubutumwa bwiza atari amagambo gusa, ahubwo twabubagejejeho bufite ububasha buherekejwe na Mwuka Muziranenge, tubwemeza bidasubirwaho. Muzi ko imyifatire yacu muri mwe yari igendereye kubazanira ibyiza.
6 Namwe mwakurikije urugero rwacu n’urwa Nyagasani. Nubwo mwari mu makuba menshi, Ijambo ry’Imana mwaryakiranye ibyishimo bituruka kuri Mwuka Muziranenge.
7 Bityo mwabereye urugero abemera Kristo bose bo mu ntara ya Masedoniya n’iya Akaya.
8 Koko rero Ijambo rya Nyagasani ryavuye muri mwe ntiryasakaye muri Masedoniya no muri Akaya gusa, ahubwo inkuru ivuga iby’ukwizera Imana kwanyu yamamaye ahantu hose, ku buryo nta cyo twakwirirwa tubivugaho.
9 Abantu bose usanga bavuga ukuntu mwatwakiriye, n’ukuntu mwahindukiriye Imana mukareka ibigirwamana, kugira ngo mukorere Imana nzima kandi y’ukuri,
10 igihe mugitegereje Umwana wayo Yezu yazuye mu bapfuye. Ni we uzava mu ijuru aje kudukiza uburakari bw’Imana bwegereje.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1TH/1-29ceb9bec3e5d3ebb0fcf3697c3020b2.mp3?version_id=387—