1 Tes 4

Imibereho ishimisha Imana

1 Ahasigaye bavandimwe, turabasaba tubinginga mu izina rya Nyagasani Yezu ngo mujye mugenza nk’uko twabigishije, kugira ngo mushimishe Imana. Koko kandi musanzwe mubikora, noneho nimurusheho.

2 Muzi kandi amabwiriza twabahaye aturutse kuri Nyagasani Yezu.

3 Ngibi ibyo Imana ibashakaho: ni ukuba abaziranengemukirinda ubusambanyi.

4 Buri wese muri mwe nabane n’uwo bashakanye, bagirane umubano utagira amakemwa ushimwa na bose,

5 badatwarwa n’irari nk’abo mu mahanga batazi Imana.

6 Ku byerekeye imibanire ntihakagire uhemukira umuvandimwe we ngo amuce inyuma, kuko Nyagasani azahana abakora batyo nk’uko twabibabwiye tubihanangiriza.

7 Erega Imana ntiyaduhamagariye kwiyandavuza, ahubwo yaraduhamagaye ngo tube abaziranenge!

8 Ni yo mpamvu uzanga gukurikiza izo nyigisho atazaba ari umuntu yasuzuguye, ahubwo azaba yasuzuguye Imana ibaha Mwuka wayo Muziranenge.

9 Ibyerekeye urukundo rwa kivandimwe, si ngombwa kubibandikira kuko Imana yabigishije gukundana,

10 ndetse musanzwe mukundana n’abavandimwe bose bo mu ntara yose ya Masedoniya. Bavandimwe, turabasaba rwose kurushaho kugenza mutyo.

11 Mwihatire kubaho mu ituze mwita ku bibareba, kandi mukoresha amaboko yanyu nk’uko twabibategetse.

12 Bityo muzajye mugenza uko bikwiye imbere ya rubanda, kandi nta cyabo muzakenera.

Ukuza kwa Nyagasani

13 Bavandimwe, twifuza ko mutayoberwa ibyerekeye abamaze gupfa, kugira ngo mudashavura nk’abandi badafite icyo biringiye.

14 Nk’uko twemera ko Yezu yapfuye kandi akazuka, ni na ko twemera ko abapfuye bamwizera, Imana izabazurana na we.

15 Iri jambo tubabwira ni iryo twatumwe na Nyagasani: twebwe abazaba bakiriho aje, ntabwo tuzabanziriza abazaba barapfuye.

16 Ahubwo tuzumva itegeko twumve n’ijwi ry’umumarayika mukuru, twumve n’impanda y’Imana noneho Nyagasani ubwe amanuke avuye mu ijuru, maze abapfuye bizera Kristo babanze bazuke.

17 Nyuma natwe abazaba bakiriho duhite tuzamuranwa na bo mu bicu, dusanganire Nyagasani mu kirere maze tuzabane na we iteka ryose.

18 Nuko rero mubwirane ayo magambo, kugira ngo abahumurize.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1TH/4-b7031cc9953bf1c54e7c7e006097f995.mp3?version_id=387—