1 Tes 5

Mwitegure ukuza kwa Nyagasani

1 Bavandimwe, ntimukeneye ko tubandikira ibyerekeye ibihe n’iminsi ibyo bizabera.

2 Ubwanyu muzi neza ko umunsi wa Nyagasani uzabatungura nk’umujura wa nijoro.

3 Igihe bazaba bavuga bati: “Ni amahoro, hari umutekano”, ni bwo icyorezo kizabatungura nk’uko ibise bitungura umubyeyi utwite, maze babure aho bahungira.

4 Nyamara mwebwe bavandimwe, ntabwo muri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujura,

5 kuko mwese muri ab’umucyo, muri ab’amanywa. Ntituri ab’ijoro, ntituri n’ab’umwijima.

6 Nuko rero twe gusinzira nk’abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde muri byose.

7 Abasinzira basinzira nijoro, kandi abasinda basinda nijoro.

8 Twebwe rero turi ab’amanywa, ntitugategekwe n’inda tujye twirinda muri byose. Tujye twambara ikoti ry’icyuma rikingiriza igituza ari ryo ukwizera n’urukundo, kandi twambare n’ingofero y’icyuma ari yo kwiringira agakiza.

9 Erega Imana ntiyatugeneye kuzagubwaho n’uburakari bwayo! Ahubwo yatugeneye guhabwa agakiza dukesha Umwami wacu Yezu Kristo,

10 wadupfiriye kugira ngo tuzabane na we ubwo azaza, yasanga tukiriho cyangwa twarapfuye.

11 Noneho rero muhumurizanye, kandi muterane inkunga nk’uko musanzwe mubigenza.

Amabwiriza aheruka

12 Bavandimwe, turabasaba kuzirikana abo muri mwe bavunwa no kubayobora, bakabakosora babishinzwe na Nyagasani.

13 Nimububahe cyane kandi mubakunde kubera umurimo bakora. Namwe kandi mubane amahoro.

14 Bavandimwe, turabihanangiriza ngo mucyahe imburamukoro, mutinyure abanyabwoba kandi mukomeze abanyantegenke, bose mujye mubihanganira.

15 Muramenye he kugira uwitura undi inabi, ahubwo muhore mushaka kugirirana neza, ndetse abantu bose mubagirire neza.

16 Mwishime iteka,

17 musenge ubutitsa,

18 mushimire Imana uko byamera kose, kuko ari byo ibashakaho mwebwe abari muri Kristo Yezu.

19 Ntimugacubye Mwuka w’Imana,

20 ntimugasuzugure ibyahanuwe.

21 Mugenzure byose, ibyiza mubigumane,

22 maze mwirinde icyitwa ikibi cyose.

Umwanzuro

23 Imana ubwayo yo sōko y’amahoro ibagire abayo rwose, irinde buri wese uko ari kose: umwuka n’ubuzima n’umubiri, maze Umwami wacu Yezu Kristo naza azasange mutariho umugayo.

24 Imana ibahamagara ni indahemuka, izabikora nta kabuza.

25 Bavandimwe, natwe mudusabire.

26 Muramutse kandi abavandimwe bose muhoberanaku buryo butagira amakemwa.

27 Mu izina rya Nyagasani, ndabasaba nkomeje ko uru rwandiko rusomerwa abavandimwe bose.

28 Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu!

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1TH/5-6a36bb6ae222ce79afe21252f626924e.mp3?version_id=387—