Indamutso
1 Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk’uko byategetswe n’Imana Umukiza wacu na Kristo Yezu twiringira,
2 ndakwandikiye Timoteyo mwana wanjye nibyariye muri Kristo twemera.
Imana Data ikugirire ubuntu iguhe n’imbabazi n’amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umwami wacu.
Kwirinda inyigisho ziyobya
3 Nk’uko nabigusabye igihe najyaga mu ntara ya Masedoniya, ugume Efezi kugira ngo ubuze abantu bariyo gukwiza inyigisho ziyobya.
4 Ubabuze no kwihambira ku bitekerezo bitagira ishingiro, no ku bisekuruzabitagira iherezo. Ibyo bizana impaka gusa, aho guteza imbere imigambi y’Imana twemezwa no kwizera Kristo.
5 Intego mfite ngushinga ibyo ni ukugira ngo bagire urukundo rukomoka ku mutima uboneye utabarega ikibi, no kwizera Kristo kuzira uburyarya.
6 Bamwe bahushije iyo ntego, bahera mu magambo y’amahomvu.
7 Bashaka kuba abigisha b’Amategeko, nyamara batazi neza ibyo bavuga n’ibyo bemeza abantu bihandagaje.
8 Turabizi koko Amategeko ni meza, igihe umuntu ayakoresha uko bikwiye.
9 N’ubundi tuzi ko Amategeko atashyiriweho intungane, ahubwo dore abo yashyiriweho: abagome n’ibigande, abatubaha Imana n’abanyabyaha, abahakana Imana n’abasuzugura ibyayo, abica ba se na ba nyina kimwe n’abicanyi bose,
10 abasambanyi basanzwe n’abasambana n’abo bahuje igitsina, abacuruza abantu n’ababeshyi n’abarahira ibinyoma, mbese abakora ibintu byose binyuranye n’inyigisho zishyitse.
11 Izo ni zo nyigisho zihuje n’Ubutumwa nashinzwe, bwerekeye ikuzo ry’Imana nyir’ugusingizwa.
Gushimira Imana ubuntu igira
12 Ndashimira Umwami wacu Kristo Yezu watumye mbasha kumukorera, akangirira icyizere, bityo akanshinga umurimo we.
13 Nari umuntu ukunda gutuka Imana, ngatoteza abayoboke bayo nkaba n’umunyarugomo. Ariko Imana yarambabariye kuko ibyo nabiterwaga n’ubujiji, kubera ko ntemeraga Kristo.
14 Ubuntu Umwami wacu agira bwaransābye, kimwe n’ukwizera n’urukundo tubonera muri Kristo Yezu.
15 Iri jambo ni iry’ukuri kandi rikwiye kwemerwa na bose: Kristo Yezu yazanywe ku isi no gukiza abanyabyaha, kandi mu banyabyaha ni jye wa mbere.
16 Ariko icyatumye Imana ingirira imbabazi, ni ukugira ngo muri jye umunyabyaha wa mbere Kristo Yezu yerekane ukwihangana kwe kuzuye, bityo mbere urugero abazamwizera bose bagahabwa ubugingo buhoraho.
17 Umwami uhoraho ari we Mana imwe rukumbi, idapfa kandi itarebwa n’amaso, ahabwe icyubahiro n’ikuzo iteka ryose. Amina.
18 Timoteyo mwana wanjye, dore ibyo ngushinze bihuye n’ibyabanje guhanurwa kuri wowe. Ubyiteho bitume urwana intambara nziza,
19 ukomere kuri Kristo twemera ufite umutima utakurega ikibi. Uwo mutima bamwe banze kuwumvira bareka kwizera Kristo, bamera nk’abigungiye mu matongo.
20 Muri abo hari Himeneyo na Alegisanderi, nabeguriye Sataningo bibigishe kutazongera gutuka Imana.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1TI/1-8dee2c485e63076c5a91a7b081d63bb7.mp3?version_id=387—