Amabwiriza yerekeye amasengesho
1 Mbere ya byose ndabihanangiriza ngo mu masengesho yanyu mujye musabira abantu bose, mwinginga Imana kandi muyishimira ku bwabo.
2 Mujye musabira abami n’abandi bategetsi bose kugira ngo tugire amahoro n’ituze, maze tubeho twubaha Imana kandi turi inyangamugayo.
3 Ngibyo ibyiza bishimisha Imana Umukiza wacu,
4 ishaka ko abantu bose bakizwakugira ngo babashe kumenya ukuri byuzuye.
5 Hariho Imana imwe rukumbi kandi umuhuza wayo n’abantu ni umwe, na we ni umuntu, ni Kristo Yezu
6 witanze agapfa ngo abere incungu abantu bose. Icyo ni icyemezo cy’uko Imana ishaka ko bose bakizwa, cyatanzwe igihe kigeze.
7 Ku bw’ibyo nashyiriweho kuba umuvugizi wa Kristo, nkaba n’Intumwa ye ngo nigishe abatari Abayahudi ibyerekeye Kristo twemera n’ukuri kwe – ndavuga ukuri simbeshya.
8 Ndashaka ko ahantu hose abagabo bajya basenga barambuye amaboko, bafite imitima iboneye kandi badafite umujinya cyangwa impaka.
9 N’abagore ni uko bajye bambara uko bikwiye, birimbishe nk’abanyamutima badashira isoni, atari ukuboha imisatsi no kwambara imikufi y’izahabu, cyangwa amasaro y’agahebuzo cyangwa imyambaro y’igiciro gihanitse.
10 Ahubwo umurimbo wabo ube ibikorwa byiza bikwiriye abagore bubaha Imana.
11 Abagore bajye biga batuje kandi bubaha ku buryo bwose.
12 Sinemera ko abagore bigisha cyangwa ngo bategeke abagabo, ahubwo bakwiriye kugira ituze.
13 N’ubundi Adamu ni we waremwe mbere, Eva akurikiraho.
14 Adamu si we washutswe, ahubwo umugore we ni we washutswe maze acumura ku Mana.
15 Nyamara umugore azakirizwa mu ibyara nakomera kuri Kristo twemera, akagira urukundo, akiyegurira Imana kandi akaba umunyamutima.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1TI/2-f6ecc99be9eb36210debca69a75604f4.mp3?version_id=387—