1 Tim 3

Abayobozi b’Umuryango w’Imana

1 Iri jambo ni iry’ukuri: niba umuntu yifuza kuba umuyobozi w’Umuryango w’Imana, aba yifuje umurimo mwiza.

2 Umuyobozi w’Umuryango w’Imana agomba kuba umuntu w’inyangamugayo, akaba n’umugabo ufite umugore umwe, udategekwa n’inda, ushyira mu gaciro kandi wiyubaha. Agomba kuba umuntu ukunda kwakira abagenzi, uzi kwigisha,

3 utari umunywi w’inzoga cyangwa umurwanyi. Ahubwo agomba kuba umunyamahoro, wirinda amahane kandi udakunda ifaranga.

4 Agomba kuba azi kuyobora neza abo mu rugo rwe bwite, no kumenyereza abana be guhora bubaha ababyeyi ku buryo bwose bukwiye.

5 None se unanirwa kuyobora urugo rwe bwite yashobora ate kwita ku Muryango w’Imana?

6 Umuyobozi w’Umuryango wayo ntakwiriye kuba umuntu wemeye Kristo vuba ngo atigira ishyano ryose, bityo agacirwa iteka nk’irya Satani.

7 Na none kandi agomba kuba umuntu n’abatemera Kristo bavuga neza, kugira ngo atagawa akagwa mu mutego wa Satani.

Abadiyakoni

8 Abadiyakoni na bo ni uko, bagomba kuba abantu biyubaha, bataryarya, batari abanywi b’inzoga kandi badafite umururumba w’inyungu.

9 Bagomba gukomera ku mabanga ya Kristo twemera, bafite imitima iboneye itabarega ikibi.

10 Na bo kandi bajye babanza bageragezwe, hanyuma niba nta cyo bagawa babone gukora uwo murimo w’ubudiyakoni.

11 Abadiyakonikazina bo bagomba kuba ari abantu biyubaha, bakirinda gusebanya no gutegekwa n’inda, ahubwo nibabe indahemuka ku buryo bwose.

12 Umudiyakoni wese agomba kuba umugabo ufite umugore umwe, uyobora neza abana be n’abandi bo mu rugo rwe.

13 Abakora uwo murimo neza bibahesha umwanya mwiza, bigatuma bavuga bashize amanga uko bemera Kristo Yezu.

Ibanga rikomeye

14 Nkwandikiye ibyo niringiye kuzaza kugusura vuba.

15 Icyakora nindamuka ntinze, uru rwandiko ruzakumenyesha uko umuntu agomba kwifata mu rugo rw’Imana, ni ukuvuga mu Muryango w’Imana nzima ari wo nkingi ishyigikiye ukuri kwayo.

16 Nta wabihakana, ibanga ryo kubaha Imana rirakomeye. Uwo rivuga

yagaragajwe ari umuntu,

avugwa ko ari intungane na Mwuka w’Imana,

arangamirwa n’abamarayika,

yamamazwa mu mahanga,

yemerwa n’abo ku isi,

ajyanwa mu ijuru,

ahabwa ikuzo.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1TI/3-95df2969cbf87c9998a3d9f6835a9702.mp3?version_id=387—