Abigisha inyigisho ziyobya
1 Mwuka w’Imana avuga yeruye ko mu minsi y’imperuka bamwe bazimÅ«ra Kristo, bayoboke inyigisho ziyobya zikwizwa n’ingabo za Satani.
2 Bazaba bayobejwe n’uburyarya bw’abanyabinyoma bafite imitima ihuramye, ku buryo itakibashinja ibibi bakora.
3 Bazabuza abantu gushakana no kurya bimwe na bimwe kandi Imana ari yo yabiremye, kugira ngo abayoboke bayo basobanukiwe ukuri babirye bayishimira.
4 Erega ibyo Imana yaremye byose ni byiza, kandi nta na kimwe kigomba gutabwa iyo bacyakiranye ishimwe,
5 kuko kiba cyejejwe n’Ijambo ry’Imana no gusenga!
Umugaragu mwiza wa Yezu Kristo
6 Niwumvisha abavandimwe ibyo ngibyo uzaba ubaye umugaragu mwiza wa Yezu Kristo, bizagaragara ko utungwa n’amagambo ya Kristo twemera, n’inyigisho nziza wakurikije.
7 Naho ibitekerezo by’abakecuru bitagira ishingiro kandi bihakana Imana, ujye ubigendera kure ahubwo wimenyereze kubaha Imana.
8 Imyitozo ngororamubiri ifite akamaro ariko gake, naho kubaha Imana byo bigira akamaro ku buryo bwose, bitanga icyizere cyo guhabwa ubugingo bw’ubu n’ubw’igihe kizaza.
9 Iri jamboni iry’ukuri kandi rikwiye kwemerwa na bose:
10 igituma twemera kuvunika tugahirimbana, ni uko twiringiye Imana nzima yo Mukiza w’abantu bose cyane cyane abemera Kristo.
11 Ngibyo ibyo ugomba kwemeza abantu no kubigisha.
12 Ntihakagire ugusuzugura ngo ni uko uri muto. Ahubwo ubere urugero abemera Kristo mu mivugire no mu myifatire, no mu rukundo no mu kwemera Kristo, no mu kugira umutima uboneye.
13 Igihe ugitegereje ko nza wihatire gusomera abantu Ibyanditswe, no kubakomeza no kubigisha.
14 Ntukirengagize impano ikurimo wahawe n’Imana ubikesha ibyahanuwe, igihe abakuru b’Umuryango w’Imana bakurambikagaho ibiganza.
15 Ngibyo ibyo ugomba kuzirikana ukabyitaho. Ni bwo bizagaragarira bose ko utera imbere.
16 Wirinde ubwawe, witondere n’ibyo wigisha ubyizirikeho. Nugenza utyo uzahabwa agakiza wowe n’abagutega amatwi.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1TI/4-36e8bb17608302614015ee558beb9016.mp3?version_id=387—