1 Tim 6

1 Abagizwe inkoreragahato bose nibemere ko ba shebuja bakwiye kubahwa rwose, kugira ngo hatagira utuka Imana cyangwa inyigisho zacu.

2 Abafite ba shebuja bemera Kristo ntibakabasuzugure, bitwaza ko ari abavandimwebabo muri Kristo. Ahubwo barusheho gukora bavunika, kuko abafashwa n’umurimo wabo mwiza ari abo bakunda bahuje kwemera Kristo.

Inyigisho ziyobya n’ubukungu nyakuri

Dore ibyo ugomba kwigisha no kugiramo abandi inama:

3 nihagira uwigisha ibindi bidahuje n’amagambo ashyitse y’Umwami wacu Yezu Kristo n’inyigisho zinogeye Imana,

4 uwo ni umwirasi utagira icyo azi, urwaye indwara yo kujya impaka no guterana amagambo. Ibyo ni byo bibyara ishyari n’amakimbirane, gusebanya no gukekera abandi ibibi,

5 n’impaka z’urudaca mu bantu bafite ubwenge bwononekaye bakamyemo ukuri. Bibwira ko uwubaha Imana aba yikurikiraniye inyungu.

6 Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanyije no kunyurwa n’ibyo ufite, bizana inyungu ikomeye.

7 Erega nta cyo twazanye ku isi, kandi nta n’icyo tuzabasha kuyivanaho!

8 Ariko ubwo dufite ibyokurya n’ibyo kwambara nitunyurwe na byo.

9 Naho abararikira ubukungu bagwa mu mutego, bagashukwa n’irari ryinshi ry’ubupfu rikabangiza. Ni cyo gituma bahomba byose bakarimbuka.

10 Koko gukunda amafaranga ni yo nkomoko y’ibibi byose. Kuyararikira kwatumye bamwe bateshuka bareka Kristo twemera, bakubitana n’ububabare bwinshi.

Amabwiriza Pawulo aha Timoteyo

11 Naho wowe muntu w’Imana, ibyo byose ujye ubigendera kure. Uharanire gutunganira Imana no kuyubaha, kuba indahemuka no kugira urukundo, kudacogora no kwiyoroshya.

12 Ujye urwana intambara nziza, urwanire Kristo twemera maze usingire ubugingo buhoraho. Ngibyo ibyo wahamagariwe ukabyemeza neza mu ruhame, abantu benshi bakabibera abagabo.

13 Imana ibeshaho byose ni yo ntanze ho umugabo, na Kristo Yezu wabaye umugabo w’iby’ukuri yemera imbere ya Ponsiyo Pilato, na we mutanze ho umugabo yuko ngushinze ibi ngibi:

14 ujye ukurikiza ibyo wategetswe nta makemwa, nta n’umugayo kugeza igihe Umwami wacu Yezu Kristo azaba aje.

15 Imana nyir’ugusingizwa kandi ishobora byose, yo Mwami ugenga abami ikaba n’Umutegetsi ugenga abategetsi, izabikora igihe cyabyo kigeze.

16 Ni yo yonyine ihoraho ituye mu mucyo utegerwa, nta muntu wigeze ayibona kandi ntawe ubasha kuyibona. Ikuzo n’ububasha buhoraho bibe ibyayo. Amina.

17 Abakungu b’iki gihe cya none ubihanangirize, kugira ngo birinde gusuzugura no kwiringira ubukungu bushira vuba. Ahubwo biringire Imana yo iduhundazaho ibintu byose ngo tubikoreshe tubyishimira.

18 Ubihanangirize kandi bajye bakora neza, ubukungu bwabo bube ibikorwa byiza, bahore biteguye gutanga ku byabo batitangiriye itama.

19 Bityo bazaba bafite ifatizo ry’ubukungu bwiza babikiye igihe kizaza, kugira ngo basingire ubugingo nyakuri.

20 Nuko rero Timoteyo, urinde icyo washinzwe, ugendere kure y’amagambo y’amanjwe y’abatitaye ku Mana na kure y’impaka z’ingirwabumenyi.

21 Bamwe bitwaje ubwo bumenyi bituma bateshuka kuri Kristo twemera.

Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1TI/6-9abbd0912c8294ca24295e50df034946.mp3?version_id=387—