Jambo nyir’ubugingo
1 Ibyo tubandikiye ni ibyerekeye Jambo utanga ubugingo, wahozeho kuva mbere na mbere.Uwo twaramwiyumviye, tumwibonera n’amaso yacu, turamwitegereza, tumukozaho n’intoki zacu.
2 Koko kandi ubwo bugingo bwaragaragaye turabubona, turi abagabo bo kubuhamya kandi ni na bwo tubatangariza. Ni ubugingo buhoraho bwahoranye n’Imana Data maze ikabutugaragariza.
3 Ibyo twabonye kandi twumvise ni byo tubatangariza namwe, kugira ngo mugirane ubumwe natwe. Ubwo bumwe kandi tubufitanye n’Imana Data n’Umwana wayo Yezu Kristo.
4 Ibi tubibandikiye kugira ngo tugireibyishimo bisesuye.
Imana ni urumuri
5 Ubutumwa twumvanye Yezu Kristo ari na bwo tubatangariza, ni uko Imana ari urumuri kandi ko nta mwijima na mba uba muri yo.
6 Niba tuvuga rero ko dufitanye ubumwe na yo ariko tukagendera mu mwijima, tuba tubeshya ntitube dukora ibihuje n’ukuri.
7 Ariko niba tugendera mu mucyo nk’uko na yo iba mu mucyo, tuba dufitanye ubumwe kandi amaraso ya Yezu Umwana wayo akatweza akatumaraho icyaha cyose.
8 Niba tuvuga ko nta cyaha dufite tuba twishuka kandi nta kuri tuba dufite.
9 Nyamara nitwemera ko twakoze ibyaha, Imana yo ni indahemuka n’intabera, ku buryo itubabarira ibyaha byacu kandi ikatweza, ikatumaraho ikibi cyose.
10 Niba tuvuga ko tutigeze dukora icyaha, tuba twise Imana umunyabinyoma kandi nta jambo ryayo riba riturangwamo.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1JN/1-1e1311f0241b5ea3c9f4e7dd6eb77ca7.mp3?version_id=387—