1 Yh 5

Kwizera Umwana w’Imana

1 Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristo aba abaye umwana w’Imana, kandi umuntu wese ukunda umubyeyi aba akunda n’urubyaro rwe.

2 Iyo dukunze Imana tugakora ibyo idutegeka, ubwo ni bwo tumenya ko dukunda abana b’Imana.

3 Uku ni ko gukunda Imana: ni ugukurikiza amategeko yayo kandi amategeko yayo ntagoye,

4 kuko uwabaye umwana w’Imana wese atsinda isi kandi insinzi y’isi ngiyi: ni ukwizera Yezu kwacu.

5 Mbese ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana?

Ubuhamya ku Mwana w’Imana

6 Yezu Kristo ni we waje ku bw’amazi no ku bw’amaraso, atari ku bw’amazi gusa ahubwo ni ku bw’amazi n’amaraso. Mwuka kandi ni we uhamya ibyo, kuko Mwuka ari ukuri.

7 Hari ibimenyetso bitatu bibihamya:

8 Mwuka n’amazi n’amaraso, kandi ibyo uko ari bitatu birahuje.

9 Niba twemera ibyo abantu bahamya, ibyo Imana ihamya byo birabitambutse cyane, kuko yo yahamije ibyerekeye Umwana wayo.

10 Bityo rero uwemera Umwana w’Imana umutima we umwemeza ibyo, naho utamwemera aba yise Imana inyabinyoma, kuko aba atemeye ibyo Imana yahamije byerekeye Umwana wayo.

11 Icyo yahamije ni iki: Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo tubuherwa mu Mwana wayo.

12 Ufite Umwana w’Imana afite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.

Kumenya ko ufite ubugingo buhoraho

13 Ibyo mbibandikiye kugira ngo mumenye ko mufite ubugingo buhoraho, mwebwe abemera Umwana w’Imana.

14 Ikidutera kuyizera ntacyo twishisha ni iki: tuzi ko itwumva igihe tuyisabye ikintu gihuje n’uko ishaka.

15 Ubwo kandi tuzi ko itwumva igihe tuyisabye ikintu icyo ari cyo cyose, tumenya ko icyo tuyisabye tuba tumaze kugihabwa.

16 Nihagira ubona umuvandimwe we akora icyaha kitari icyo kumujyana mu rupfu rw’iteka, namusabire. Imana izamuha ubugingo, niba koko icyo cyaha atari icyo kumujyana mu rupfu. Icyakora icyaha kijyana mu rupfu rw’iteka kibaho. Simvuga ko mwasabira ukora icyo ngicyo.

17 Ubugome bwose umuntu agira bumubera icyaha, ariko icyaha cyose si ko kijyana umuntu mu rupfu rw’iteka.

18 Tuzi ko uwabaye umwana w’Imana wese adakomeza gukora ibyaha, kuko Yezu Umwana wayo amurindamaze Sekibi ntagire icyo amukoraho.

19 Tuzi yuko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bagengwa na Sekibi.

20 Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje akaduha umutima wo kumenya Imana Nyirukuri. Ndetse turi umwe na Nyirukuri uwo, tubikesha Umwana we Yezu Kristo. Erega ni we Mana Nyir’ukuri, ni na we Bugingo buhoraho!

21 Bana banjye, mwirinde gusenga ibigirwamana.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1JN/5-fdb3761b0a63520f4164ffe95401c422.mp3?version_id=387—