2 Kor 1

Indamutso

1 Jyewe Pawulo, Intumwa ya Kristo Yezu nk’uko Imana yabishatse, hamwe n’umuvandimwe Timoteyo, turabandikiye mwebwe itorero ry’Imana riri i Korinti, hamwe n’intore zayo zose ziri muri Akaya yose.

2 Imana Data nibagirire ubuntu ibahe n’amahoro, ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.

Pawulo ashimira Imana

3 Dushimire Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristo. Ni yo mubyeyi nyir’impuhwe, ni Imana ihumuriza abayo uko byamera kose.

4 Ni yo iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo natwe dushobore guhumuriza abandi bayafite bose, tubahumuriza uko natwe Imana yaduhumurije.

5 Bityo rero nk’uko imibabaro ya Kristo itugeraho bikabije, ni na ko iduhumuriza bihebuje ikoresheje Kristo.

6 Igihe twe tubabazwa ni ukugira ngo mwe Imana ibahumurize inabakize, kandi igihe Imana iduhumuriza ni ukugira ngo namwe ibahumurize, ibashoboze kwihanganira iyo mibabaro dusangiye.

7 Ntidutezuka kwiringira Imana ku bwanyu, tuzi ko dusangiye guhumurizwa na yo kimwe n’uko dusangiye imibabaro.

8 Bavandimwe, turashaka ko mumenya amakuba twagiriye mu ntara ya Aziya. Yari menshi bikabije, ntiyari ayo kwihanganirwa ku buryo twihebye, ntitwaba tukiringiye kubaho.

9 Ubirebye twabaye nk’abaciriwe urwo gupfa, kwari ukugira ngo tutizera ububasha bwacu ahubwo twizere Imana izura abapfuye.

10 Ni yo yaturokoye urupfu rukomeye, rutyo rwose izanaturokora. Erega ni yo twiringiye, izongera iturokore

11 kuko namwe mufatanyije natwe mukaba mudusabira! Bityo kubera amasengesho y’abantu benshi, Imana izatugirira ubuntu bitume benshi bayishimira ku bwacu.

Pawulo yunguka indi migambi

12 Ngiki ikidutera ishema: ni uko umutima wacu utwemeza ko twabaye kuri iyi si cyane cyane muri mwe, twiyorohejetutaryarya kandi tubikesha Imana. Ibyo ntitwabitewe n’ubwenge bw’abantu, ahubwo twabitewe n’ubuntu Imana itugirira.

13-14 Mu nzandiko zacu nta bindi tubandikira, bitari ibyo musoma kandi mukabisobanukirwa. Ariko nubwo ubu mwabisobanukirwa buhoro, niringiye ko iherezo muzabisobanukirwa neza. Bityo umunsi Umwami wacu Yezu azaza, tuzagira ishema ku bwanyu nk’uko namwe muzarigira ku bwacu.

15 Kuko nari nizeye ibyo nagize umugambi wo kuba ari mwe mbanza gusura, kugira ngo Imana ibagirire ubuntuubwa kabiri.

16 Nari nafashe umugambi wo kunyura iwanyu njya mu ntara ya Masedoniya, no kongera kubareba mvayo ngo mumfashe gukomeza urugendo rwanjyerwo kujya muri Yudeya.

17 Mbese muribwira yuko igihe nateganyaga ibyo nabikoze mpubutse? Cyangwa muribwira yuko mfata imigambi nk’ab’isi, ku buryo mbasha kuvuga nti: “Yego nzaza”, hanyuma nti: “Oya sinzaza”?

18 Imana ni yo ntanze ho umugabo: ntabwo twabarimanganyije tuti: “Yego”, kandi ngo: “Oya”.

19 Koko rero Kristo Yezu Umwana w’Imana twamamaje iwanyu – jye na Silasi na Timoteyo– ntabwo icyarimwe yaba “Yego” na “Oya”, ahubwo we nta kindi kimuvamo kitari “Yego”.

20 “Yego” ya Kristo ni yo cyemezo cy’amasezerano y’Imana uko angana, natwe rero akaduha kwikiriza tuti: “Amina” kugira ngo duheshe Imana ikuzo.

21 Twebwe namwe, Imana ubwayo ni yo idushoboza gukomera kuri Kristo. Ni na yo yadutoranyijengo dukore umurimo wayo,

22 kandi ikadushyiraho ikimenyetso kigaragaza ko turi abayo, mu mitima yacu ikaduha Mwuka wayo ho umusogongero w’ibyiza tuzahabwa.

23 Imana ni yo ntanzeho umugabo – niba mbeshya ibimpōre. Icyatumye ntongera kuza i Korinti kwari ukugira ngo ntabaremerera.

24 Erega si twe tubagenga ku byerekeye ibyo kuyoboka Kristo – musanzwe mukomeye kuri we! Ahubwo dukorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2CO/1-b7444fbb7cc09e5cfa34567d9babc901.mp3?version_id=387—