Pawulo yiregura ku Banyakorinti
1 Jyewe Pawulo ndabinginga nkoresheje ubugwaneza no kugira neza bya Kristo. Bavuga ko iyo turi kumwe mba nk’intama, twaba tutari kumwe nkaba nk’intare.
2 Ndabasaba nkomeje rero kugira ngo ninza iwanyu mutazantera gukara. Koko kandi sinzabura gukara, nimbonana na ba bandi bavuga ko tugenza nk’ab’isi.
3 Nubwo turi abantu ntabwo turwana kimwe n’abantu b’isi.
4 Intwaro turwanisha ntizacuzwe n’abantu ahubwo ni intwaro zikomeye twahawe n’Imana, zibasha gusenya ibigo ntamenwa. Zisenya impaka,
5 zikanahirika inkuta ndende zose zashyiriweho gutambamira abantu ngo batamenya Imana. Bityo imigambi yose yo kugomera Kristo tukayinesha, maze ba nyirayo tukabamugandurira.
6 Nuko rero ubwo muzaba mwumviye byimazeyo, twiteguye kuzahana uwanga kumvira uwo ari we wese.
7 Mwebwe mufata ibintu mushingiye ku byo mureba gusa. Umuntu wese wiyumvamo ko ari uwa Kristo niyongere yibaze, amenye ko natwe turi Abakristo kimwe na we.
8 Nyagasani yaduhaye ubushobozi bwo kubaka ubugingo bwanyu atari ubwo kubusenya. Ubanza ahari narakabije kwiratana ubwo bushobozi nyamara nta pfunwe binteye.
9 Sinshaka ko mutekereza ko inzandiko mbandikira ari izo kubatera ubwoba.
10 Nyamara hariho abavuga bati: “Inzandiko za Pawulo ni iz’igitsure, zirimo amagambo akaze. Nyamara iyo turi kumwe, usanga acishije make n’ibyo avuga ari ubusa.”
11 Uvuga atyo wese ndagira ngo amenye neza ko ibyo tuvuze mu nzandiko tutari kumwe, nta ho bitandukaniye n’ibyo tuzakora tugeze iwanyu.
12 Koko rero ntitwahangara kwireshyeshya cyangwa ngo twigereranye n’abo bantu biyogeza. Ni abapfu rwose kuko bishyiriraho igipimo bakacyigeraho, bigereranya ubwabo!
13 Naho twebwe ntitwirata ngo turenze urugero. Ahubwo tugarukira ku rugero ari zo mbibi Imana yadushingiye, kandi namwe muri muri izo mbibi.
14 Ubwo ari twe twabanje kubagezaho Ubutumwa bwiza bwa Kristo, turamutse tuje iwanyu ntituba turenze imbibi twahawe.
15 Ntiturenga izo mbibi ngo twiratane umurimo wakozwe n’abandi. Ahubwo twiringiye ko muzakomeza gutera imbere mu kwizera Kristo, natwe umurimo dukora muri mwe ukarushaho kwiyongera, tutarenze izo mbibi.
16 Nyuma ni bwo tuzageza Ubutumwa bwiza no mu bihugu biri hirya y’icyanyu. Na bwo ntituziratana umurimo tuzasanga warakozwe n’abandi aho Imana yabakebeye.
17 Ibyanditswe biravuga ngo: “Ushaka kwirata yirate Nyagasani.”
18 Uwiyogeza si we ushimwa, ahubwo hashimwa uwogezwa na Nyagasani.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2CO/10-44d9e985966f8bbb56012010192d8deb.mp3?version_id=387—