Pawulo n’abiyita Intumwa za Kristo
1 Yewe, icyampa mukihanganira ubusazi bwanjye ho gato! Nyamuneka nimunyihanganire!
2 Erega mbafuhira nk’uko Imana ibafuhira. Nabatanze mumeze nk’umugeni wirinze, ngo mbashyingire umugabo umwe rukumbi ari we Kristo.
3 Ariko nk’uko Eva yashutswe n’amayeri ya ya nzoka, ndatinya ko namwe mwashukwa ibitekerezo byanyu bikangirika, maze mugateshuka umurava [no kubonera] mukesha Kristo.
4 Dore nawe iyo hadutse umuntu akamamaza muri mwe Yezu wundi utari uwo twamamaje, cyangwa akabaha umwuka wundi utari Mwuka w’Imana mwahawe, cyangwa akabagezaho ubutumwa bundi butari Ubutumwa bwiza twabagejejeho, uwo muntu muramureka akabigarurira!
5 Ndibwira ko bene izo “ntumwa”z’akataraboneka nta cyo jye zindusha.
6 Nubwo wenda mu magambo ntari intyoza, ariko rero mu bumenyi sindi umuswa. Ibyo twabibagaragarije neza ku buryo bwose.
7 Nabagejejeho Ubutumwa bwiza nta gihembo mbaka, nicishije bugufi kugira ngo mwe mushyirwe hejuru. Mbese icyo ni icyaha?
8 Natungwaga n’amatorero ya Kristo y’ahandi – kwari nko kuyasahura kugira ngo mwebwe mbone uko mbakorera.
9 Iyo nagiraga icyo nkenera igihe nari iwanyu, nta muntu n’umwe nigeze ndushya ngira icyo mwaka. Abavandimwe baturutse muri Masedoniya ni bo bamaze ubukene bwose nari mfite. Bityo ku buryo bwose nirinze kubarushya kandi nzakomeza kubyirinda.
10 Nshingiye ku kuri kwa Kristo kundimo, ntawe uzambuza kwiratana ibyo ngibyo mu karere kose ka Akaya.
11 Ese ibyo mbivugiye iki? Mbese ni uko ntabakunda? Imana ni yo izi uko mbakunda.
12 Nzakomeza kugenza uko nsanzwe ngenza, kugira ngo ba bandi biyita intumwa za Kristo babure urwitwazo bajya bashaka rwo kwirata ko ari intumwa kimwe natwe.
13 Bene abo ni ingirwantumwa zikora ibinyuranye n’ibyo zivuga, zikihindura nk’Intumwa za Kristo.
14 Ibyo kandi si igitangaza, kuko na Satani ubwe ajya yihindura nk’umumarayika urabagirana.
15 Ntabwo ibyo rero ari ibikomeye kubona n’abakozi be bihindura nk’abagaragu b’Imana nyir’ubutungane. Iherezo baziturwa ibihwanye n’ibyo bakora.
Amakuba Pawulo yatewe no kuba Intumwa ya Kristo
16 Ndabisubiramo: ntihagire umuntu unyita umusazi. Ariko rero mushatse kubikora, ngaho nimwihanganire ubusazi bwanjye mureke nirate ho gato.
17 Ibyo ngiye kuvuga simbikuye kuri Nyagasani, ahubwo ubusazi bwanjye ni bwo buntinyuye kwirata!
18 Benshi birata nk’ab’isi, none rero reka nanjye nirate.
19 Mwebwe muzi ubwenge, ni ukuri mukunda kwihanganira abasazi!
20 Dore namwe mwihanganira umuntu ubashyira mu buja cyangwa akabarya imitsi, akabariganya akanabasuzugura, cyangwa akabakubita inshyi.
21 Twe twabaye ibigwari ntitwabagirira dutyo – yewe, kubivuga binteye isoni!
Niba hari umuntu wahangara kugira icyo yirata naze duhige – na none ibyo mbivuze nk’umusazi.
22 Mbese za ngirwantumwa ni Abaheburayi? Nanjye ndi we. Ese ni Abisiraheli? Nanjye ndi we. Ese ni urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.
23 Ese ni abagaragu ba Kristo? Noneho reka mvuge nk’uwataye umutwe! Jyewe ndi we kubarusha. Uti kuki? Nabarushije gukora nshishikaye cyane, nabarushije gufungwa kenshi, nabarushije gukubitwa ibiboko byinshi bikabije, ndetse nabarushije no kuba nenda gupfa hato na hato.
24 Ibihe bitanu Abayahudi bankubise ibiboko mirongo itatu n’icyenda.
25 Ibindi bihe bitatu nakubiswe inkoni n’abasirikari b’Abanyaroma. Igihe kimwe natewe amabuye bashaka kuyanyicisha.Ibihe bitatu ubwato nagenderagamo bwaramenetse ndarohama. Hari n’ubwo naraye mu nyanja rwagati bukeye nirirwamo.
26 Mu ngendo nyinshi najyagamo nagiye ngira akaga gatewe n’inzuzi zuzuye, agatewe n’abambuzi, agatewe na bene wacu b’Abayahudi n’agatewe n’abatari Abayahudi. Yewe, nagiriye akaga mu mijyi no mu cyaro no mu nyanja. Ndetse nagize n’akaga gatewe n’abiyita abavandimwe kandi atari bo.
27 Narakoze cyane niyuha akuya. Kenshi nagize ibimbuza kugoheka. Nagize inzara n’inyota ndetse akenshi mbura n’icyo ndya. Nagiye mbura ibyo nambara maze imbeho ikantunda.
28 Uretse ibyo n’ibindi ntavuze, uko bukeye n’uko bwije mporana inkeke, mpagaritse umutima kubera amatorero yose ya Kristo.
29 Iyo hagize ucika intege bituma nanjye ncika intege. Iyo hagize uteshuka agakora icyaha biranshegesha.
30 Niba ari ngombwa ko nirata reka nirate intege nke zanjye.
31 Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristo yogahora isingizwa iteka, izi ko ntabeshya.
32 Ubwo nari i Damasi umutegetsi washinzwe umujyi n’Umwami Areta, yashyize abarinzi ku marembo y’umujyi ngo bamfate.
33 Nuko Abakristo baho banshyira mu gitebo bancisha mu idirishya ryo mu rukuta rw’umujyi, ndahunga murokoka ntyo.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2CO/11-9e2033a466b5e082a75ce20dda54b2e2.mp3?version_id=387—