Imiburo n’intashyo bya Pawulo biheruka
1 Ubu ni ubwa gatatu ngiye kuzaza iwanyu kubasura. Ibyanditswe biravuga ngo: “Ikirego cyose ntigishobora kwemerwa keretse gihamijwe n’abagabo babiri cyangwa barenzeho.”
2 Ubwo nazaga kubasura ubwa kabiri narababuriye, n’ubu tutari kumwe ndaburira ba bandi bacumuye mbere kimwe n’abandi bose, ningaruka nta n’umwe nzababarira.
3 Ibyo bizababera icyemezo mushaka ko ari Kristo umvugisha. Ku bibareba Kristo si umunyantegenke, ahubwo agira ububasha muri mwe.
4 Koko rero yabambwe ku musaraba afite intege nke, ariko ubu ariho kubera ububasha bw’Imana. Natwe ni uko dusangiye na we izo ntege nke, nyamara kubera ububasha bw’Imana tuzabanaho na we tubakorere.
5 Nimwigerageze ubwanyu, mwisuzume murebe niba koko mugikomeye ku uwo twemera. Mbese ntimwasobanukiwe ko Kristo ari muri mwe koko? Ni ko biri keretse niba mwarasuzumwe mugatsindwa.
6 Ndiringira ko muzamenya ko twebweho tutatsinzwe n’isuzumwa.
7 Tujya dusaba Imana kugira ngo mwe kugira ikibi mukora. Ntitubasabira dutyo kugira ngo twe tuboneke ko twatsinze, ahubwo ni ukugira ngo mwebwe mukore ibyiza mutsinde nubwo twe twaba nk’abatsinzwe.
8 Nta cyo tubasha gukora cyabangamira ukuri kw’Imana, ahubwo turagushyigikira.
9 Koko rero twishimira ibihe tugiramo intege nke mwe mugakomera. Ni yo mpamvu duhora tubasabira kugira ngo mube indakemwa.
10 Dore ikinteye kubandikira ibyo byose kandi tutari kumwe, ni ukugira ngo ubwo nzaba ndi iwanyu ntazagomba kubahana bikomeye, nkoresheje ubushobozi Nyagasani yampaye bwo kubaka ubugingo bwanyu simbusenye.
11 Ahasigaye bavandimwe, murabeho. Mube indakemwa, muterane inkunga muhuze imitima, mube amahoro. Bityo Imana yo sōko y’amahoro n’urukundo izabana namwe.
12 Muramukanye muhoberanaku buryo buzira amakemwa. Intore z’Imana z’ino zose zirabatashya.
13 Ubuntu Umwami wacu Yezu Kristo abagirira, n’urukundo rw’Imana n’ubusābane mukesha Mwuka Muziranenge, bihorane namwe mwese.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2CO/13-452522f3dfc02b852dd77e357cd8933b.mp3?version_id=387—