1 Koko niyemeje kutagaruka iwanyu kugira ngo ntongera kubatera agahinda.
2 None se ndamutse mbateye agahinda, jye ni ba nde bantera ibyishimo? Ese si mwebwe kandi ari mwe nateye agahinda?
3 Burya icyatumye mbandikirakwari ukugira ngo ningera iwanyu, ndaterwa agahinda n’abantu bagombaga kunshimisha. Mpamya ko igihe jye nishimye, namwe mwese muba mwishimye.
4 Koko nabandikiye ndi mu makuba menshi kandi mfite umutima uhagaze, ndetse mbogoza amarira menshi atari ukugira ngo mbatere agahinda, ahubwo ari ukugira ngo mbereke ukuntu mbakunda cyane.
Kubabarira uwagize nabi
5 Niba hariho umuntu wagize uwo atera agahinda, si jye yagateye ahubwo ni mwe mwese – cyangwa se ntakabije ni bamwe muri mwe.
6 Igihano abenshi muri mwe bahanishije uwo muntu kirahagije.
7 Ndetse ahasigaye mugomba kubabarira uwo muntu, mukamuhumuriza kugira ngo aticwa n’agahinda gakabije.
8 Ndabinginze rero mumwereke ko mumukunda.
9 Burya icyatumye mbandikira kwari ukugira ngo mbasuzume, ndebe ko mwumvira muri byose.
10 Iyo mubabariye umuntu, nanjye mba mubabariye. Koko kandi niba jye naragize icyo mubabarira – habaye impamvu ituma mubabarira – mba narabikoze ku bwanyu, Kristo ni we ntanze ho umugabo.
11 Bityo tuba tudahaye Satani urwaho rwo kutugusha mu mutego: erega ntituyobewe imigambi ye!
Uko Pawulo yahagaritse umutima igihe yari i Tirowa
12 Igihe nageraga i Tirowa njyanywe no kwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo, nasanze Nyagasani yaranyugururiye amarembo.
13 Icyakora nahagaritswe umutima cyane no gusanga umuvandimwe wanjye Tito adahari, ni ko kubasezeraho njya muri Masedoniya.
Kristo adushoboza gutsinda
14 Ariko Imana ishimwe yo iturangaza imbere, turi mu myiyereko y’ugutabaruka kwa Kristo. Ni yo ituma tugaragaza ibya Kristo ahantu hose, kugira ngo impumuro nziza yo kumumenya ikwire.
15 Koko rero turi nk’imibavu ihumura neza Kristo atura Imana, impumuro yayo ikagera ku bantu bakizwa no ku bahabye.
16 Ku bahabye ni impumuro y’urupfu ibibutsa ko bazapfa, ku bakizwa ni impumuro y’ubugingo ibibutsa ko bazabaho. Ese ubwo ni nde washobora gukora uwo murimo?
17 Twebwe ntitumeze nk’abantu benshi bafata Ijambo ry’Imana nk’igicuruzwa mu isoko. Ahubwo turivuga tutaryarya dutumwe n’Imana, turi imbere yayo muri Kristo.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2CO/2-635755fe22ed2201e4677725ea68ea24.mp3?version_id=387—