Ubukungu bwa Mwuka mu bibindi
1 Koko rero Imana yatugiriye imbabazi idushinga uyu murimo, ni cyo gituma tudacogora.
2 Ahubwo twazinutswe ibiteye isoni byose bikorwa rwihishwa, ntitucyifata nk’abariganya cyangwa ngo duhindagure Ijambo ry’Imana. Ahubwo tugaragariza buri muntu ukuri kw’Imana, kugira ngo aturebereho agire umutima unyuzwe imbere yayo.
3 Nyamara rero niba Ubutumwa bwiza twashinzwe butwikiriwe, abazimiye ni bo baba babuhishwe.
4 Abo ntibemera ubwo Butumwa kuko imana mbi y’ab’iki giheyabahumye imitima, kugira ngo batabona urumuri rw’Ubutumwa bwiza buranga ikuzo rya Kristo, ari we shusho y’Imana.
5 Erega si twe twiyamamaza ahubwo ni Kristo twamamaza, twerekana ko ari we Nyagasani naho twebwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yezu.
6 Imana yavuze iti: “Umucyo ubandurire mu mwijima,”ni na yo yatumye urumuri rwayo rubandurira mu mitima yacu kugira ngo ikuzo ryayo tubonera mu maso ha Kristo, turimenye ritumurikire.
7 Icyakora ubukungu bwo kumenya ibyo tubutwaye tumeze nk’ibibindi bimeneka ubusa. Ni ukugira ngo ububasha buhebuje budukoreramo bwe kutwitirirwa, ahubwo bumenyekane ko ari ubw’Imana.
8 Tubabazwa ku buryo bwose nyamara ntibiduca intege, duhura n’ingorane nyamara ntitwiheba,
9 turatotezwa nyamara Imana ntidutererana, dukubitwa hasi nyamara ntibiduhitana.
10 Iteka tugendana urupfu rwa Yezu mu mibiri yacu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri yo.
11 Koko rero duhora twicwa duhōrwa Yezu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri iyi mibiri yacu ipfa.
12 Bityo twe ni urupfu rutubungamo naho mwe ni ubugingo.
13 Ibyanditswe biravuga ngo: “Nizeye Imana ni cyo gituma mvuga ibyayo.” Natwe ni uko dufite bene uko kwizera, ni cyo gituma tuvuga ibyayo.
14 Tuzi ko Imana yazuye Nyagasani Yezu, natwe izatuzurana na we, maze idukoranyirize imbere yayo hamwe namwe.
15 Ibyo byose biba ku bwanyu kugira ngo ubuntu Imana igira busenderezwe muri benshi, butume abayishimira biyongera maze bagwize ikuzo ryayo.
Kubeshwaho no kwizera Imana
16 Ni cyo gituma tudacogora. Koko imibiri yacu igenda isaza, naho mu mitima yacu duhindurwa bashya buri munsi.
17 Nuko rero amakuba y’akanya gato duhura na yo muri iki gihe, nta cyo avuze uyagereranyije n’ikuzo ry’akataraboneka rizahoraho iteka dutegurirwa n’ayo makuba.
18 Noneho ntitwibanda ku bigaragara ahubwo twibanda ku bitagaragara, kuko ibigaragarira amaso bimara igihe gito naho ibitagaragara bihoraho iteka ryose.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2CO/4-a3e167c98987d97d50ebe6acb98cbea3.mp3?version_id=387—