1 Koko rero aka kazu k’ingando dutuyemo ari ko mubiri, tuzi ko nigasenyuka mu ijuru dufite inzu idasenyuka tuzabamo, itubatswe n’abantu ahubwo yubatswe n’Imana.
2 Igihe tukigatuyemo turanihatubitewe no kwifuza cyane gutwikirwa n’iyo nzu yacu yo mu ijuru
3 maze nitumara gutwikirwa na yo tuzasangwe tutambaye ubusa.
4 Koko rero twebwe abakiri muri aka kazu k’ingando, duhora tuniha nk’abantu bikoreye imitwaro iremereye. Si uko dushaka kwamburwa uyu mubiri usanzwe, ahubwo twifuza kwambikwa umubiri tuzaherwa mu ijuru, kugira ngo uyu upfa uzimangatanywe n’ubugingo buhoraho.
5 Ibyo ni byo Imana ubwayo yaduteganyirije, ndetse yaduhaye Mwuka wayo ho umusogongero w’ibyo yatugeneye.
6 Ni cyo gituma tuba indacogora. Tuzi ko igihe tukiri iwacu mu mubiri, tuba turi kure ya Nyagasani.
7 Tugenda tuyoborwa n’ukwizera, tutayoborwa n’ibigaragarira amaso.
8 Ni koko turi indacogora. Icyo twahitamo ni ukwimuka, tukavanwa muri uyu mubiri tugataha kwa Nyagasani.
9 Icyo tugamije rero ni ukumushimisha, twaba tugituye muri uyu mubiri cyangwa tuwimutsemo.
10 Koko rero twese tugomba kuzitaba urukiko kugira ngo ducirwe urubanza na Kristo, umuntu wese yiturwe ibikwiriye ibyiza cyangwa ibibi azaba yarakoze agituye mu mubiri.
Kristo yatwunze n’Imana
11 Noneho tuzi gutinya Nyagasani icyo ari cyo, ni cyo gituma dukora uko dushoboye ngo twemeze abantu ibye. Uko tumeze kose Imana iratuzi imbere n’inyuma, nkaba niringira ko namwe mwamenye imbere n’inyuma.
12 Ntabwo ari ukongera kubiyogezaho, ahubwo dushaka kubaha impamvu mwashingiraho mukaturata, kugira ngo mubone icyo musubiza ba bandi barata iby’inyuma gusa, bidafite ishingiro mu mutima.
13 Niba turi abasazi (nk’uko bavuga), twasaze ku bw’Imana, ariko niba dushyira mu gaciro ni mwe bifitiye akamaro.
14 Koko urukundo rwa Kristo ni rwo rubiduhatira. Twemera ko uwapfiriye abantu bose ari umwe, bityo rero bose bakaba barapfuye.
15 Ikindi yapfiriye bose kugira ngo abakiriho be gukomeza kubaho bishimisha, ahubwo babeho bashimisha Kristo wabapfiriye maze akazuka.
16 Bityo kuva ubu nta muntu tucyemera dushingiye kuri kamere y’abantu. Ndetse nubwo kera na Kristo twamwemeraga dutyo, ubu si ko tukimwemera.
17 Erega iyo umuntu ari muri Kristo aba icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize byose bikaba bihindutse bishya.
18 Ibyo byose Imana ni yo yabikoze. Yiyunze na twe ikoresheje Kristo, nyuma idushinga umurimo wo kubwira abantu ngo biyunge na yo.
19 Koko rero Imana yari muri Kristo igihe yiyungagan’abantu bo ku isi yose, bityo ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo. Natwe idushinga kubwira abantu ngo biyunge na yo.
20 Koko turi intumwa za Kristo, ndetse Imana ubwayo ni yo ibahamagara ari twe ikoresheje. Turabinginga mu izina rya Kristo, nimwiyunge n’Imana.
21 Kristo utarigeze akora icyaha Imana yamubazeho ibyaha byacu, kugira ngo muri we tubarweho ubutungane bwayo.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2CO/5-f3c3af0080bbc7f43609afdb669f3f94.mp3?version_id=387—