2 Kor 6

1 Noneho ubwo dukorana n’Imana, turabinginga kugira ngo ubuntu yabagiriye bwe gupfa ubusa.

2 Koko rero ubwayo yaravuze iti:

“Mu gihe gikwiye

narakumvise,

ku munsi w’agakiza

naragutabaye.”

None rero iki ni cyo gihe gikwiye, uyu ni wo munsi w’Imana wo gukiza abantu.

3 Twirinda kugira uwo twabangamira ku buryo bwose, kugira ngo umurimo dukora utagawa.

4 Ahubwo dukora byose twerekana ko turi abagaragu b’Imana, twihanganira cyane amakuba n’ingorane n’ibyago.

5 Twarakubiswe dushyirwa muri gereza, dutezwa imidugararo, twarakoze twiyuha akuya, twaraye tudasinziriye ndetse akenshi ntiturye.

6 Turangwa n’imibereho izira amakemwa no kumenya ukuri no kwihangana no kugira neza. Turangwa kandi na Mwuka Muziranenge n’urukundo ruzira uburyarya,

7 n’ukuri twamamaza n’ububasha Imana iduha. Imyifatire itunganye ni yo ntwaro turwanisha, kandi ni na yo ngabo dukinga.

8 Rimwe abantu baduha icyubahiro ubundi bakadukoza isoni rimwe bakadusebya ubundi bakadushimagiza. Batwita abanyabinyoma nyamara kandi turi abanyakuri.

9 Dusa n’abatazwi nyamara dore tuzwi n’umuhisi n’umugenzi. Dusa n’abagiye gupfa, nyamara dore turiho. Bajya baduhana nyamara ntibatwice.

10 Duterwa ishavu nyamara tugahorana ibyishimo. Turi abakene nyamara tugakenura benshi. Dusa n’abatagira na mba nyamara dufite byose.

11 Yemwe bagenzi bacu b’i Korinti, twababwije ukuri kose kandi turabirundurira.

12 Mu mibanire yacu namwe si twe twizigamye ahubwo ni mwe.

13 Nuko rero ndababwira nk’umubyeyi ubwira abana be, namwe nimutwirundurire nk’uko twabibagiriye.

Kwirinda gufata impu zombi

14 Ntimukifatanye n’abatemera Kristo. Mbese ubutabera n’ubugome byahurira he? Ese umucyo wasābana ute n’umwijima?

15 Cyo nimumbwire: Kristo yahuza inama ate na Satani? Cyangwa uwemera Kristo aba ahuriye ku ki n’utamwemera?

16 Mbese Ingoro y’Imana yayisangira ite n’ibigirwamana? Erega ingoro y’Imana nzima ni twebwe, nk’uko ubwayo yivugiye iti: “Nzatura hagati muri bo ngendane na bo, nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye.”

17 Ni cyo gituma Nyagasani avuga ati:

“Nimuve muri ba bantu mwitandukanye na bo.

Ntimugire ikintu cyose gihumanye mukoraho,

nanjye nzabakira.

18 Nzababera So, namwe mumbere abahungu n’abakobwa.

Uko ni ko Nyagasani Ushoborabyose avuga.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2CO/6-6fa00bd03f980c78a4e09f793dfcad73.mp3?version_id=387—