1 Ncuti nkunda, ayo masezerano ni twe yahawe. Bityo rero nimucyo twiyeze, twivaneho ikintu cyose gishobora kuduhumanya imibiri cyangwa imitima, twihatire kuba abaziranenge rwose tubitewe no gutinya Imana.
Ibyishimo bya Pawulo
2 Nimuduhe umwanya mu mitima yanyu. Dore nta muntu twafudikiye, nta n’uwo twayobeje cyangwa ngo tumurye imitsi.
3 Ibyo simbivuze ari ukubacira urubanza. Nk’uko nabivuze mbere, muri inkoramutima zacu, ku buryo nta cyadutandukanya namwe; twiteguye kubana namwe, cyangwa gupfana namwe.
4 Mbafitiye icyizere cyinshi kandi koko muntera ishema ryinshi. No mu makuba yose twagize Imana irushaho kumpumuriza, ngasābwa n’ibyishimo.
5 Koko rero igihe twageraga mu ntara ya Masedoniya, nta gahenge twigeze tugira ahubwo twagize ingorane impande zose, abanzi baduteraga baturutse hirya no hino tukagira n’inkeke ku mutima.
6 Ariko Imana ihumuriza abashobewe yaraduhumurije tubonye Tito aje.
7 Ukuza kwe si ko kwaduhumurije konyine, ahubwo no kumva ko namwe mwamuhumurije byaturemye agatima. Yatubwiye ukuntu munkumbuye n’ishavu mufite, atubwira n’uko mundwanira ishyaka. Ibyo byatumye ndushaho kugira ibyishimo.
8 Nubwo urwandikonabandikiye rwaba rwarabateye agahinda, sinicuza ko narwanditse. Nari ngiye kubyicuza igihe mbonye ukuntu rwabateye agahinda akanya gato.
9 Ariko ubu ndishimye atari uko nabateye agahinda, ahubwo ari uko ako gahinda kabateye kwihana. Erega ako ni agahinda gahuje n’ibyo Imana ishaka! Bityo nta kibi mwahuye na cyo kiduturutseho.
10 Burya agahinda gahuje n’ibyo Imana ishaka gatera umuntu kwihana kakamugeza ku gakiza, agahinda nk’ako nta mpamvu yo kukicuza. Naho agahinda gasanzwe ko muri iyi si kageza umuntu ku rupfu.
11 Mbega ibyiza mwazaniwe n’agahinda gahuje n’ibyo Imana ishaka! Mbega umwete kabateye wo kwita ku byabaye ngo mwiregure! Mbega ukuntu kabateye kurakara no guhagarika umutima! Mbega ibyifuzo n’ishyaka kabateye ngo mwemere guhana uwagize nabi! Muri byose mwagaragaje ko muri abere muri urwo rubanza.
12 Nuko rero igihe nabandikiraga rwa rwandiko, sinabitewe n’uwacumuye cyangwa n’uwacumuweho,ahubwo kwari ukugira ngo imbere y’Imana ishyaka mudufitiye ribagaragarire.
13 Uko mwifashe bamaze kurubasomera byaraduhumurije.
Erega si uguhumurizwa gusa ahubwo twarushijeho kwishima, tubonye ukuntu Tito yari anezerewe kubera ko mwese mwamuremye agatima.
14 Nari naramuratiye ibyanyu, none koko ntimwankojeje isoni. Nk’uko buri gihe twababwizaga ukuri, ni na ko ibigwi byanyu twaratiye Tito byabaye iby’ukuri.
15 Ni icyo cyatumye arushaho kubakunda, cyane cyane iyo yibutse uko mwumviye ibyo yababwiye n’uburyo mwamwakiriye mutinya kandi muhinda umushyitsi.
16 Nshimishijwe n’uko nshobora kubagirira icyizere muri byose.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2CO/7-f1e4233ad24de3d67e0463d3169866ab.mp3?version_id=387—