Gutanga utitangiriye itama
1 Bavandimwe, turifuza kubamenyesha ubuntu Imana yagiriye amatorero yayo yo mu ntara ya Masedoniya.
2 Koko bagize amakuba menshi yo kubagerageza, nyamara ibyishimo byabo bisesuye byatumye batanga cyane batizigama, nubwo ari abakene bikabije.
3 Ndahamya ko batanze uko bashoboye, ndetse ibirenze uko bashoboye ari ntawe ubahase.
4 Batwinginze bakomeje ngo bagire uruhare mu gikorwa cyo kugoboka intore za Kristo z’i Yeruzalemu.
5 Nuko bakora ibirenze ibyo twari twizeye, ariko rero nk’uko Imana ishaka babanje kwitanga ubwabo, biyegurira Nyagasani nyuma natwe baratwiyegurira.
6 Ni cyo cyatumye twinginga Tito kuza iwanyu, kugira ngo arangize icyo gikorwa cyo kugira ubuntu yari yaratangiye muri mwe.
7 Musanzwe mushoboye ibintu byose mukanahebuza, ari ukwizera Kristo no kumwamamaza, ari ukumenya ukuri no kugira umwete muri byose ndetse no kudukunda, bityo ndifuza ko munahebuza muri icyo gikorwa cyo kugira ubuntu.
8 Si itegeko mbashyizeho ahubwo nagira ngo, mpereye ku mwete abandi bafite ndebe ko urukundo rwanyu ari urw’ukuri.
9 Koko rero muzi ubuntu Umwami wacu Yezu Kristo yagize: nubwo yari umukungu yigize umukene ku bwanyu,kugira ngo ubukene bwe bubagire abakungu.
10 Reka mbabwire icyo ntekereza kuri ibyo, ni cyo cyababera cyiza. Umwaka ushize ni mwe mwabaye aba mbere kugira icyo mutanga, si ibyo gusa, ni mwe mwabaye aba mbere kwiyemeza gutanga.
11 Umva rero nimurangize icyo gikorwa mwatangiye. Nk’uko mwacyiyemeje mufite ubwuzu, mube ari ko mukirangiza mutanga uko mufite.
12 Koko rero iyo umuntu atanganye ubwuzu, Imana yemera ituro rye uko arifite itamutezeho icyo adafite.
13 Ntabwo ngamije kubakenesha kugira ngo mbone uko nkenura abandi. Oya, ndagira ngo mube magirirane.
14 Kuri ubu mufite ibibasagutse, nuko rero nimubikenuze abakennye, maze igihe muzaba mukennye na bo bafite ibibasagutse, bazabibakenuza bityo na none mukaba mubaye magirirane.
15 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Uwatoraguye byinshi nta cyo yasaguye, n’uwatoraguye bike nta cyo yahombye.”
Tito na bagenzi be
16 Imana ishimwe ko yatumye Tito agira umwete wo kubafasha, nk’uko nanjye nywubagirira.
17 Icyo twamusabye yemeye kugikora, ndetse ishyaka ryinshi yari abafitiye ryamuteye kuza iwanyu abyiyemeje ubwe.
18 Tumutumanye n’umuvandimwe ushimwa n’amatorero yose ya Kristo, kubera ko yamamaza Ubutumwa bwiza.
19 Byongeye kandi uwo muvandimwe yatoranyijwe n’amatorero, ngo aduherekeze mu rugendo tuzajyamo rwo gusohoza uwo murimo w’ubuntu twashinzwe. Ibyo tubikorera guhesha Nyagasani ikuzo, no kugaragaza ubwuzu dufite bwo gufasha abandi.
20 Twirinda ko hagira umuntu udutera urubwa, akemanga uburyo ducunga iyo mari nyinshi twashinzwe.
21 Icyo duharanira si ugukora ibitunganiye Nyagasani gusa, ahubwo ni ugukora n’ibigaragarira abantu ko ari byiza.
22 Tubatumanye n’undi muvandimwe wacu, ni umuntu twagerageje kenshi no mu buryo bwinshi dusanga agira umwete wo gufasha abandi. Ubu ho arushijeho kuwugira kubera icyizere cyinshi abafitiye.
23 Tito we ni mugenzi wanjye dufatanyije umurimo tubakorera. Naho abo bavandimwe bacu bamuherekeje ni intumwa z’amatorero ya Kristo, na bo bakorera guhesha Kristo ikuzo.
24 Ngaho rero nimubagaragarize urukundo rwanyu, mubereke n’impamvu zaduteraga kurata ibigwi byanyu maze bimenyekane mu matorero.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2CO/8-5d3da5043ee24cd5ffd1b9db5f4c9aec.mp3?version_id=387—