2 Pet 1

Indamutso

1 Jyewe Simoni Petero umugaragu wa Yezu Kristo n’Intumwa ye, ndabandikiye mwebwe mwahawe kumwizera gufite agaciro kamwe n’ukwacu, mubikesha ubutabera bw’Imana yacu na Yezu Kristo Umukiza.

2 Imana nibagirire ubuntu ibahe n’amahoro bisendereye, mubiheshwa no kuyimenya kimwe no kumenya Umwami wacu Yezu.

Guhamagarwa n’Imana no gutoranywa na yo

3 Kubera ububasha bwayo Imana yaduhaye ibya ngombwa byose, kugira ngo tubeho twubaha Imana tubikesha kumenya uwaduhamagaye ngo duhabwe kuikuzo rye no ku kugira neza kwe.

4 Ni cyo cyatumye aduha amasezerano akomeye cyane kandi afite agaciro, kugira ngo nimumara kuyashyikira mugire uruhare kuri kamere y’Imana, bityo mubashe guca ukubiri n’irari ryononnye iyi si.

5 Kubera iyo mpamvu murusheho kugira umwete wo kwizera Imana, maze kwizera Imana mukugerekeho kugira neza, kugira neza mukugerekeho ubumenyi,

6 ubumenyi na bwo mubugerekeho kumenya kwifata, kumenya kwifata mukugerekeho kudacogora, kudacogora mukugerekeho kubaha Imana,

7 maze kubaha Imana mukugerekeho kubana kwa kivandimwe, kubana kwa kivandimwe mukugerekeho urukundo.

8 Nimugira mutyo byimazeyo bizabarinda kuba abanebwe, cyangwa ingumba mu kumenya Umwami wacu Yezu Kristo.

9 Umuntu utagenza atyo aba ari nk’impumyi ireba ibiyegereye gusa, uwo nguwo akaba yibagiwe ko yejejwe agakurwaho ibyaha bye bya kera.

10 Ubwo bimeze bityo bavandimwe, mushishikarire kwemeza abantu ibikorwa byanyu kugira ngo bamenye ko muri abo Imana yahamagaye ikabatoranya. Nimugenza mutyo nta kizabavana kuri Kristo.

11 Ahubwo bizabahesha kwakiranwa ubwuzu mu bwami buhoraho bwa Yezu Kristo, ari we Mwami n’Umukiza wacu.

12 Ni yo mpamvu nzahora mbibutsa ibyo ngibyo nubwo musanzwe mubizi, kandi mukaba mushinze imizi neza mu kuri mwakiriye.

13 Ndibwira ko ari ngombwa guhora mbakangura, nkabibibutsa igihe cyose nkiriho.

14 Nzi yuko bidatinze ngiye kwimuka nkava muri uyu mubiri nsembereyemo, ni na ko Umwami wacu Yezu Kristo yansobanuriye.

15 Nuko rero nzakora uko nshoboye kose, kugira ngo nimara gupfa muzabashe kujya mwibuka izo nyigisho.

Abarabutswe ikuzo rya Kristo

16 Igihe twabamenyeshaga uko Umwami wacu Yezu Kristo azaza afite ububasha, si imigani yahimbwe n’abantu twabaciriye, ahubwo twabatekerereje ukuntu twiboneye ubuhangange bwe.

17 Icyo gihe Imana Data yamuhaye agaciro n’ikuzo, maze twumva ijwi ry’Imana nyir’ikuzo ry’akataraboneka ivuga iti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, ni we nishimira.”

18 Igihe twari kumwe na we mu mpinga ya wa musozi w’Imana, ni bwo twiyumviye iryo jwi rivugira mu ijuru.

19 Byongeye kandi turushaho kugirira icyizere ubutumwa bw’abahanuzi. Namwe muzaba mugize neza nimubwitaho, kuko ari nk’itara ryakira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro kugeza igihe inyenyeri yo mu rukerera imurikiye imitima yanyu.

20 Mbere ya byose mumenye ko ari nta muntu ubasha kwisobanurira ubuhanuzi bwo mu Byanditswe ubwo ari bwo bwose.

21 Nta buhanuzi bwigeze kuvugwa ku bushake bw’umuntu habe na rimwe. Ahubwo abahanuzi bavugaga ibyo batumwe n’Imana bayobowe na Mwuka Muziranenge.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2PE/1-c2bfe053e05ae03512ca34c91aed8dae.mp3?version_id=387—