Abigishabinyoma
1 Ariko nk’uko abahanurabinyoma badutse kera muri rubanda, ni ko n’abigishabinyoma bazaduka muri mwe. Bazisuka muri mwe rwihishwa bakwize inyigisho ziyobya kandi zisenya, ndetse bazihakana Umugenga wabo wabacunguye, maze bidatinze bikururireho icyorezo.
2 Benshi bazakurikiza ingeso zabo ziteye isoni, bitume abantu basebya inzira y’ukuri Imana ibayobora.
3 Kubera irari ryabo abo bigishabinyoma bazababwira amagambo bihimbiye bashaka kurya utwanyu. Nyamara kuva kera urubanza rwabo rwarateguwe, kandi kurimbuka bagenewe kuregereje.
4 Abamarayika bakoze ibyaha na bo Imana ntiyabababariye, ahubwo yabaroshye mu nyenga ibafungira mu mwijima baboshye, bategereje gucirwa urubanza.
5 Byongeye kandi Imana ntiyababariye abo ku isi yo mu gihe cya kera, ahubwo abayisuzuguraga yabatsembesheje umwuzure, harokoka Nowa gusa watangazaga ibyo gutunganira Imana, hamwe n’abandi barindwi.
6 Imijyi ya Sodoma na Gomora na yo Imana yarayihannye, irayitwika iyihindura ivu, kugira ngo bibere urugero abiyemeza gusuzugura Imana.
7 Yarokoye Loti w’intungane, wababazwaga n’imibereho iteye isoni y’izo nkozi z’ibibi.
8 Erega uwo muntu w’intungane yari aturanye na bo, agahora abareba kandi abumva! Kubera ko yari intungane, yashengurwaga iminsi yose n’ibikorwa byabo by’ubugome.
9 Bityo Nyagasani azi uburyo bwo kuvana abamwubaha mu bigeragezo, no guteganyiriza abagizi ba nabi igihano, ku munsi Imana izaciraho imanza.
10 Cyane cyane hazahanwa abakurikiza irari baterwa na kamere yabo yandavuye, bagasuzugura ubutegetsi ubwo ari bwo bwose.
Abo bigishabinyoma barahangara cyane kandi barasuzugura. Ntibubaha ibyitwa ibinyakuzo byo mu ijuru, ahubwo barabisebya.
11 Nyamara abamarayika nubwo babarusha cyane imbaraga n’ububasha, bo ntibahangara gutuka ibyo binyakuzo ngo babirege kuri Nyagasani.
12 Ariko abo bantu batuka ibintu kandi batabizi. Bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge, zavukiye gutegwa no gutsembwaho! Koko kandi bazatsembwaho kimwe n’inyamaswa.
13 Kubera ko bagiriye abandi nabi na bo baziturwa kugirirwa nabi. Bishimira kwiyandarika no ku manywa y’ihangu. Igihe basangira namwe ku munsi mukurubakoza abantu isoni, bakanabatesha agaciro kuko bashimishwa n’ubutiriganya.
14 Batwawe umutima n’abagore gito kandi ntibahwema gukora ibyaha, n’abadakomeye babagusha mu mutego. Bazobereye mu kurarikira ibintu. Ni ibivume!
15 Bateshutse inzira iboneye banyura iya Balāmu mwene Bewori, wakunze inyungu zizanwa no gukora ibibi.
16 Icyakora yarakangawe kubera icyo cyaha, kuko indogobe ye isanzwe ari itungo ritavuga yavuze nk’umuntu, ibuza uwo muhanuzi gukora iby’ubusazi.
17 Abo bantu bameze nk’amasōko yakamye, cyangwa ibihu bitwarwa n’inkubi y’umuyaga. Icyo bagenewe ni ukujugunywa mu mwijima w’icuraburindi.
18 Bavuga ibigambo by’ubwirasi bitagira icyo bimara. Bareshya abantu bakoresha irari baterwa na kamere yabo, kugira ngo bagushe mu mutego abamaze igihe gito bitandukanyije n’abanambye mu buyobe.
19 Basezeranira abantu kubakura mu buja, nyamara bo ubwabo bari mu buja bw’ingeso zizabatsembaho. Erega umuntu aba mu buja bw’ikintu cyose cyamuganje!
20 Ubundi abantu baca ukubiri n’iby’isi byonona ingeso, babishobojwe no kumenya Nyagasani Umukiza wacu Yezu Kristo. Nyamara iyo bibaye bityo, nyuma bakongera kubohwa na byo bigasubira kubaganza, imibereho yabo ya nyuma irusha iya mbere kuba mibi.
21 Icyajyaga kubabera cyiza ni ukutigera banyura inzira y’ubutungane kuruta kuyinyura, hanyuma bakayita bakanga itegeko ritagira inenge bari barahawe.
22 Bikababera nka wa mugani uvuga ukuri ngo: “Imbwa isubiye ku birutsi byayo”, kandi ngo: “Ingurube yamaze kuhagirwa isubiye kwigaragura mu byondo”.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2PE/2-de0713570f9c9e5bfa51119a6c60d9f3.mp3?version_id=387—