2 Pet 3

Kuza kwa Nyagasani

1 Ncuti nkunda, uru ni urwandiko rwa kabiri mbandikiye. Zombi nazanditse nshaka kubibutsa ibyo mwize, nkabakangurira kubitekerezaho ku buryo buboneye.

2 Ndabibutsa ibyavuzwe kera n’abahanuzi batumwe n’Imana, kimwe n’amabwiriza ya Nyagasani Umukiza wacu mwashyikirijwe n’Intumwa yabatumyeho.

3 Mbere ya byose mumenye ko mu minsi y’imperuka, hazaduka abakobanyi bakurikiza irari ryabo. Bazabakoba

4 bagira bati: “Mbese ntiyasezeranye ko azaza? None se ubu ari he? Ba sogokuruza bacu baritārūye, nyamara kandi ibintu byose bimeze nk’uko byahoze kuva isi ikiremwa.”

5 Abavuga batyo baba biyibagije ko kera Imana yavuze ijambo maze ijuru n’isi bikaremwa. Yaremye isi iyikuye mu mazi kandi ikoresheje amazi.

6 Byongeye kandi amazi ni yo yarenze hejuru y’abari ku isi cya gihe akabahitana.

7 Na none Ijambo ry’Imana ni ryo ryemeza ko ijuru n’isi by’ubu bibikiwe gutsembwa n’umuriro, umunsi abasuzugura Imana bazacirwa iteka bakarimbuka.

8 Ariko ncuti nkunda, hari ikintu kimwe mutagomba kwibagirwa: kuri Nyagasani, umunsi umwe ni nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ni nk’umunsi umwe.

9 Nyagasani ntatinda gushyitsa amasezerano ye nk’uko bamwe babitekereza. Nyamara ni mwe yihanganira, adashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana.

10 Ku munsi wa Nyagasani azaza atunguranye nk’umujura. Uwo munsi ijuru rizavanwaho urusaku ari rwose, ibirigize bihitanwe n’umuriro maze isi na yo n’ibiyirimo byose bitsembwe.

11 Nuko rero ubwo byose bizayoyoka bityo, murumva ukuntu mukwiye kumera. Mbega ukuntu mugomba kuba abaziranenge mukubaha Imana,

12 mutegereza uwo munsi w’Imana mukanawutebutsa! Uwo munsi ijuru rizagurumana, ibiririmo byose bishongeshwe n’icyokere cy’umuriro.

13 Ariko nk’uko Imana yabisezeranye, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, iwabo w’ubutungane.

14 None rero ncuti nkunda ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete ngo uwo munsi muzasangwe mu mahoro, nta mugayo ubariho cyangwa inenge.

15 Mumenye yuko igituma Umwami wacu yihangana atyo, ari ukugira ngo mubone uko mukizwa. Ni na ko Pawulo umuvandimwe wacu dukunda, yabibandikiye akoresheje ubwenge Imana yamuhaye.

16 Ni ko yanditse mu nzandiko ze zose, aho yavuze ibyerekeye ibyo ngibyo. Mu nzandiko ze hari amagambo amwe akomeye gusobanurwa, ku buryo abaswa n’abahindagurika bayasobanura amafuti nk’uko bagenza ibindi Byanditswe. Bityo bakizanira icyorezo.

17 Nuko rero ncuti nkunda, muraburiwe. Mwirinde gukururwa n’ubuyobe bw’abantu b’indakoreka, butabatesha ibyo mwishingikirijeho.

18 Ahubwo mutere imbere mu buntu Imana ibagirira no mu kumenya Yezu Kristo Umwami n’Umukiza wacu. Nahabwe ikuzo none n’iteka ryose. Amina.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2PE/3-15aa11d722a69c46f96d9de38c9dea74.mp3?version_id=387—