2 Tes 1

Indamutso

1 Jyewe Pawulo hamwe na Silasi na Timoteyo,

turabandikiye mwebwe abari mu Mana Data no muri Nyagasani Yezu Kristo, mugize itorero rya Kristo ry’i Tesaloniki.

2 Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n’amahoro, ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.

Urubanza ruzaba ubwo Kristo azaza.

3 Bavandimwe, twabura dute kubashimira Imana ubutitsa? Koko birakwiye kuko murushaho gutera imbere mu kwizera Kristo, kandi n’urukundo mufitanye rukiyongera.

4 Ni yo mpamvu mu matorero y’Imana turata ibyanyu, tuvuga uko mwihangana mukizera Kristo, nubwo mutotezwa mukanahura n’amakuba y’uburyo bwose.

5 Ibyo ni byo byerekana ko Imana idaca urwa kibera. Ni cyo kizatuma mubarwa mu bakwiye ubwami bwayo, ari na bwo babahōra bakabagirira nabi.

6 Imana ni intabera, ababateza amakuba izabitura amakuba,

7 namwe abababazwa ibiture kuruhukana natwe. Ni ko bizamera igihe Nyagasani Yezu azahishurwa avuye mu ijuru, ashagawe n’abamarayika be yahaye ububasha.

8 Azaza mu muriro ugurumana yihōrere ku batazi Imana, ntibumvire Ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yezu.

9 Bazahabwa igihano cyo kurimbuka bajyanwe kure ya Nyagasani, batandukanywe n’ikuzo rye n’ububasha bwe.

10 Ni ko bizamera kuri wa munsi Nyagasani azaza guheshwa ikuzo n’intore ze no gutangarirwa n’abamwemeye bose – muri abo namwe murimo, kuko mwemeye ibyo twahamije hagati muri mwe.

11 Ngiyo impamvu ituma duhora tubasabira kugira ngo Imana ibone ko mukwiye ibyo yabahamagariye. Turayisaba kurambura ukuboko kwayo ngo isohoze imigambi myiza yose mwagize, kimwe n’ibikorwa byiza muheshwa no kwizera Kristo.

12 Bityo Umwami wacu Yezu Kristo aherwe ikuzo muri mwe, kandi namwe muriherwe kuri we, mubikesha ubuntu mugirirwa n’Imana yacu na Nyagasani Yezu Kristo.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2TH/1-1c90b8f6d9b771e610ba07f84bff8cc1.mp3?version_id=387—