2 Tim 2

Umusirikari w’indahemuka wa Kristo

1 Wowe rero mwana wanjye, uhagarare kigabo ubishobojwe n’ubuntu Kristo Yezu akugirira.

2 Ibyo wanyumvanye hari abahamya benshi, nawe ubishinge abantu b’indahemuka bazashobora kubyigisha abandi.

3 Ujye ufatanya nanjye kwihanganira amagorwa, nk’uko bikwiye umusirikari mwiza wa Kristo Yezu.

4 Nta musirikari wagira ibindi ahugiramo ngo abe akinejeje uwamwohereje ku rugamba.

5 Igihe kandi abantu barushanwa, nta wahembwa ikamba rigenewe abatsinze, keretse akurikije amategeko y’irushanwa.

6 Umuhinzi kandi ni we ubanza kuganura ku byo yavunikiye.

7 Uzirikane ibyo mvuze, Nyagasani azaguha kubisobanukirwa byose.

8 “Ujye wibuka Yezu Kristo,

wazutse mu bapfuye,

kandi ukomoka kuri Dawidi”,

nk’uko Ubutumwa bwiza namamaza bubivuga.

9 Ubwo Butumwa ni bwo mpōrwa, ngashyirwa no ku ngoyi nk’umugizi wa nabi. Nyamara Ijambo ry’Imana ryo ntirishyirwa ku ngoyi.

10 Ni yo mpamvu nihanganira byose kubera abo Imana yitoranyirije, kugira ngo na bo bahabwe agakiza kabonerwa muri Yezu Kristo hamwe n’ikuzo rihoraho.

11 Iri jambo ni iry’ukuri:

“Niba twarapfanye na we, na none tuzabanaho na we.

12 Nitugumya kwihangana, tuzimana ingoma na we.

Nitumwihakana, na we azatwihakana.

13 Niyo twamuhemukira we ahora ari indahemuka,

kuko atabasha kwica Isezerano.”

Umukozi Imana yemera

14 Ibyo byose ujye ubyibutsa abantu bose, ubihanangirize utanze Imana ho umugabo, ngo birinde amagambo atera impaka kuko nta cyo amaze, uretse gusenya abayumva.

15 Ujye wihatira kwishyīra Imana nk’umukozi ushimwa, utagomba guterwa isoni n’umurimo ayikorera, ahubwo ujye uvuga Ijambo ryayo ry’ukuri uko riri.

16 Naho amagambo y’amanjwe y’abatemera Imana ujye uyagendera kure, kuko abayasamarira barushaho kutayubaha.

17 Inyigisho zabo zimunga abantu nk’igisebe cy’umufunzo. Muri abo harimo Himeneyo na Fileto.

18 Barateshutse bareka ukuri, bavuga ko izuka ry’abapfuye ryarangiye. Bityo bagatesha bamwe Kristo bemeraga.

19 Nyamara haracyariho ifatizo rikomeye ryashyizweho n’Imana, rirangwa n’iri jambo ngo: “Nyagasani azi abe”, kandi ngo: “Uvuga ko ari uwa Nyagasani wese nareke gukora ibibi.”

20 Mu nzu nini ntihaba ibikoresho by’izahabu n’iby’ifeza gusa, haba hari n’ibindi byakozwe mu biti no mu ibumba. Bimwe bigenerwa imirimo y’icyubahiro, ibindi imirimo isuzuguritse.

21 Uwiboneza rero akimaraho ibyo bibi, azaba igikoresho kigenewe imirimo y’icyubahiro, cyeguriwe nyira cyo kikamugirira akamaro, kandi gikwiranye n’ibikorwa byiza byose.

22 Irari rya gisore ujye urigendera kure, ahubwo ushishikarire kuba intungane n’indahemuka no kugira urukundo n’amahoro, ufatanyije n’abandi biyambaza Nyagasani bataryarya.

23 Naho impaka ziterwa n’ubujiji n’amanjwe ujye uzirinda, kuko uzi ko zibyara amahane.

24 Erega ntibikwiye ko umugaragu wa Nyagasani agira amahane, ahubwo akwiriye kuba umugwaneza kuri bose, ushoboye kwigisha kandi wihangana.

25 Agomba kwigisha abamurwanya afite ubugwaneza. Ahari Imana yazabemeza kwihana bagasobanukirwa neza ukuri kwayo,

26 bityo bakabasha kwisubiraho maze bakigobotora mu mitego y’umwanzi Satani, wabagize imbohe ze ngo bakore ibyo ashaka.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2TI/2-a8136e0062e8d20f12dc9d6833292547.mp3?version_id=387—