2 Tim 3

Iminsi y’imperuka

1 Umenye neza ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe bikomeye.

2 Abantu bazaba bikunda, bakunda ifaranga, birata, bikuza, batuka Imana, batumvira ababyeyi. Bazaba ari indashima, batubaha Imana,

3 badakunda ababo, batagira impuhwe, babeshyerana, bahubuka. Bazaba ari abanyarugomo n’abanzi b’ibyiza,

4 abagambanyi n’ibyihebe n’abikakaza. Bazaba bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana.

5 Bazigira nk’abubaha Imana, ariko bahinyura ububasha bitera. Abo bose ujye ubagendera kure.

6 Bamwe muri bo bakunda gusesera mu mazu, bakigarurira ingirwabagore zashenguwe n’ibyaha, zigengwa n’irari ry’uburyo butari bumwe.

7 Ni abantu bahora biga iby’Imana, ariko ntibigere bamenya ukuri kwayo.

8 Nk’uko Yane na Yamburebarwanyije Musa, ni na ko abo bantu barwanya ukuri. Ni abantu bafite ubwenge bwononekaye, kandi ukwemera Kristo kwabo kwarahinyutse.

9 Ariko rero nta ho bizabageza kuko ubupfu bwabo buzagaragarira bose, nk’uko byagenze kuri Yane na Yambure.

Amabwiriza aheruka

10 Ariko wowe wakurikije neza ibyo nigisha n’uko nifata n’ibyo ngamije. Uzi kandi ukwizera kwanjye n’ukwihangana kwanjye, urukundo rwanjye n’ukudacogora kwanjye.

11 Uzi n’ukuntu natotejwe, ndetse n’amakuba nagiriye mu mujyi wa Antiyokiya n’uwa Ikoniyo n’uw’i Lisitira. Mbega ngo ndatotezwa! Nyamara ibyo byose Nyagasani yarabinkijije.

12 Erega n’ubundi abashaka bose guhora bubaha Imana, kubera Kristo Yezu ni ukuri bazatotezwa!

13 Naho abagizi ba nabi n’abashukanyi bazarushaho kuba babi, bayobye abandi na bo bagire ababayobya.

14 Ariko wowe ukomere ku byo wigishijwe ukiyemeza ko ari iby’ukuri, kandi ukaba uzi neza ababikwigishije.

15 Uhereye mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe Imana yatugeneye, bibasha kukumenyesha ubwenge bwo kukugeza ku gakiza, ubikesha kwizera Kristo Yezu.

16 Ibyo Byanditswe byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha umuntu ukuri no kwamagana ibibi, gukosora umuntu no kumumenyereza gutunganira Imana,

17 kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse kandi atunganyirijwe rwose gukora ibyiza byose.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2TI/3-0a3249eb1eb4281e7df1d8b0fd251c12.mp3?version_id=387—