Indamutso
1 Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe intore z’Imana [zo mu mu mujyi wa Efezi] z’indahemuka muri Kristo Yezu.
2 Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n’amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.
Imigisha Imana iduhera muri Kristo
3 Nihasingizwe Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristo. Muri Kristo yadusenderejeho imigisha yose ya Mwuka, iyiduhereye “ahantu ho mu ijuru”.
4 Isi itararemwa Imana yadutoranyirije muri Kristo, kugira ngo tube intore zayo tudafite umugayo imbere yayo. Kubera urukundo rwayo,
5 Imana yari yariyemeje kutugira abana bayo tubiheshejwe na Yezu Kristo, nk’uko yabishatse ikabyishimira.
6 Tuyishime rero kubera ikuzo ry’ubuntu bwayo yatugabiye mu Mwana wayo ikunda!
7 Muri we twacungujwe amaraso yamennye ku bwacu, bityo Imana itubabarira ibicumuro ikurikije ubuntu bwayo butagira urugero.
8 Ubwo buntu yabudusesuyeho buduhesha ubwenge n’ubumenyi bwuzuye.
9 Yatumenyesheje ibanga ry’ubushake bwayo, ikurikije ibyiza yari yarateganyije muri Kristo,
10 kugira ngo igeze byose ku gihe yagennye, isohoze umugambi wayo wo kwegurira Kristo ibintu byose abibere Umutware, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri ku isi.
11 Muri we Imana yaradutoranyije ngo tube umwihariko wayo, ikurikije imigambi yayo yo gukora byose uko ishaka.
12 Kwari ukugira ngo twebwe ababanje kwiringira Kristo dushimishe Imana, tuyiheshe n’ikuzo.
13 Muri we kandi mwebwe mwumvise Ijambo ry’ukuri, ari ryo Butumwa bwiza bubazanira agakiza. Muri we na none mumaze kubwemera, Imana yabashyizeho ikimenyetso kigaragaza ko muri abayo bwite, ni cyo Mwuka Muziranenge yabasezeranyije.
14 Ni na we musogongero w’umunani tuzahabwa, ubwo Imana izacungura burundu abo yagize abayo, kugira ngo biyiheshe ishimwe n’ikuzo.
Isengesho rya Pawulo
15 Ni cyo gituma nanjye, aho mariye kumva ukuntu mwizera Nyagasani Yezu n’urukundo mukunda intore z’Imana zose,
16 ntahwema gushimira Imana kubera mwebwe.
17 Uko nsenze ndabibuka nkabasabira ngo Imana y’Umwami wacu Yezu Kristo, ari yo Data nyir’ikuzo, ibahe Mwuka utanga ubwenge kugira ngo ayibahishurire muyimenye neza.
18 Abahumure imitima musobanukirwe ibyo kwiringirwa Imana yabahamagariye, kandi mumenye ukuntu umunani yateganyirije intore zayo ufite ikuzo ritagira urugero,
19 mumenye kandi ububasha bwayo bukomeye butagereranywa ikoresha muri twe abayizera. Ubwo ni bwo bushobozi budukoreramo, ari na bwo mbaraga zayo
20 yakoresheje muri Kristo, ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamushyira iburyo bwayo ku ntebe ya cyami, “ahantu ho mu ijuru”.
21 Yahaye Kristo gusumba bihanitse ibinyabutware byose n’ibinyabushobozi n’ibinyabubasha n’ibinyabutegetsi, ndetse n’izina ryose rishobora kuvugwa atari muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza.
22 Imana yeguriye Kristo ibintu byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, imuha kugenga Umuryango wayo ku buryo bwose ngo awubere umutwe,
23 na wo umubere umubiri. Ni wo rero cyuzuzo cya Kristo, nk’uko muri we ibintu byose na byo biba byuzuye ku buryo bwose.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/EPH/1-255ce17dd9faa685dc6e2d58280bbfde.mp3?version_id=387—