Ef 2

Kuva mu rupfu ujya mu bugingo

1 Namwe mwari mwarapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu.

2 Ni byo mwabagamo, mukurikije imigenzereze y’iyi si, mukurikije n’Umugenga w’ibinyabutware byo mu kirere, ari we mwuka ukorera mu bantu batumvira Imana.

3 Natwe twese twabarirwaga muri abo, igihe twari tugikurikiza ibyo kamere yacu irarikira, tugakora iby’umubiri n’ibitekerezo byacu byifuza. Ku byerekeye kamere yacu, twari abo kurakaza Imana kimwe n’abandi bose.

4 Nyamara Imana yuje imbabazi, kubera urukundo rwinshi yadukunze,

5 yadusanze twarapfuye tuzize ibicumuro byacu, maze iduha ubugingo hamwe na Kristo – erega mwakijijwe n’ubuntu bwayo!

6 Yatuzuranye na Kristo idushyira hamwe na we ku ntebe ya cyami “ahantu ho mu ijuru”, turi muri Kristo Yezu.

7 Kwari ukugira ngo mu bihe bizaza yerekane ubutunzi buhebuje bw’ubuntu bwayo, ikoresheje ineza itugirira muri Kristo Yezu.

8 Koko mwakijijwe n’ubuntu kuko mwizeye Kristo, ntibyakomotse muri mwe ahubwo ni impano y’Imana.

9 Ntibyakomotse kandi ku bikorwa byanyu, kugira ngo hatagira umuntu ubyiratana.

10 Imana ni yo yaduhanze ituremera muri Kristo Yezu, kugira ngo dukore ibyiza yaduteganyirije kera ngo tujye tugenza dutyo.

Kuba umwe muri Kristo

11 Mwebwe abanyamahanga, abo Abayahudi bita “abatakebwe”, bo bakirata kwa gukebwa kwabo ko ku mubiri, mwibuke rero

12 uko kera mwari mumeze. Mwariho mudafite Kristo nta sano mufitanye n’Abisiraheli, nta ruhare mufite ku byasezeranywe bishingiye ku Isezerano Imana yagiranye n’ubwoko bwayo. Mwari ku isi nta Mana mufite, nta cyo mwiringiye na busa.

13 Mwari kure yayo, ariko ubu muri Kristo Yezu mwigijwe hafi n’amaraso yamennye kubera mwe.

14 Kristo ni we mahoro yacu, abari babiri yatugize umwe, atanga umubiri we ngo akureho urwangano, ari rwo rusika rwadutandukanyaga.

15 Yavanyeho Amategeko hamwe n’amabwiriza n’imigereka yayo, kugira ngo muri we Umuyahudi n’utari Umuyahudi, bombi abagire umuntu umwe mushya. Uko ni ko yazanye amahoro.

16 Ku bw’urupfu rwe rwo ku musaraba, abo bombi yabunze n’Imana abagira umubiri umwe, bityo atsemba urwangano rwari hagati yabo.

17 Yaraje atangaza inkuru nziza y’amahoro, ayibwira mwebwe mwari kure y’Imana n’Abayahudi bari bugufi bwayo.

18 Ubu twese ni we utuma twegera Imana Data tubikesha Mwuka umwe.

19 Bityo rero ntimukiri abanyamahanga n’abimukira, ahubwo musangiye ubwenegihugu n’intore z’Imana, mukaba muri inzu yayo.

20 Mwubatswe nk’amabuye ku rufatiro rugizwen’Intumwa za Kristo n’abahanuzi, Kristo Yezu akababera ibuye nsanganyarukuta.

21 Muri we ibuye ryose rifungana n’irindi inzu ikajya ejuru, ikaba Ingoro yeguriwe Nyagasani.

22 Bityo muri we namwe mwubakwa hamwe, kugira ngo mube inzu Imana ituramo ku buryo bwa Mwuka.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/EPH/2-b2db8296cca556dc02715242cf7a2e56.mp3?version_id=387—