Ef 4

Ubumwe mu muryango w’Imana

1 Noneho jyewe imbohe ihōrwa Nyagasani, ndabinginga mujye mugenza uko bikwiye mukurikije ibyo Imana yabahamagariye.

2 Mwicishe bugufi rwose, mwiyoroshye kandi mwihangane, mugire n’urukundo rubatera kwihanganirana.

3 Muharanire kugumana ubumwe butangwa na Mwuka w’Imana, amahoro abe ari yo mugozi ubafatanya.

4 Umubiri wa Kristo ni umwe, Mwuka na we ni umwe nk’uko icyo mwiringira ari kimwe, ari na cyo Imana yabahamagariye.

5 Nyagasani ni umwe, ukuri twemera ni kumwe, ukubatiza na ko ni kumwe,

6 kandi Imana ni imwe ari yo Mubyeyi wa bose, igenga bose, igakoresha bose kandi ikaba muri bose.

7 Buri muntu muri twe yagabiwe impano imukwiye, bikurikije ubuntu Kristo agira.

8 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Igihe yazamukaga akajya hejuru,

yajyanyeyo imfungwa ho iminyago,

maze aha abantu impano.”

9 Ariko iryo jambo “yazamukaga” rivuga iki? Ese si ukuvuga se ko yabanje kumanuka akagera ikuzimu?

10 Uwamanutse ni na we wazamutse ajya hejuru y’amajuru yose, kugira ngo yuzure ibyaremwe byose.

11 Nuko aha bamwe kuba Intumwa ze, abandi ngo babe abahanuzi, abandi ngo babe abatangaza Ubutumwa bwiza, naho abandi ngo babe abashumba n’abigisha.

12 Abigenza atyo kugira ngo intore z’Imana zitegurirwe gukora umurimo wayo, maze zubake Umubiri wa Kristo.

13 Bityo igihe nikigera, twese tuzashyike ku rugero rw’ubumwe buva ku kwemera Umwana w’Imana no kumumenya byuzuye, kugira ngo tube abantu bahamye bageze ku rugero rwuzuye rwa Kristo.

14 Ubwo ntituzaba tukiri abana ngo duteraganwe hirya no hino n’imiyaga ibonetse yose, ari yo myigishirize y’abantu bashukana biyubikije uburyarya buyobya.

15 Ahubwo nituvuga ukuri tubitewe n’urukundo tuzakura ku buryo bwose, twunze ubumwe na Kristo ari we Mutwew’Umubiri.

16 Umutwe ni wo ugenga ingingo z’umubiri zose, ugatuma zihurizwa hamwe zigahuza imikorere, zibikesha imitsi iwukomeza ikawutunga, bityo buri rugingo rugakora umurimo rugenewe, maze umubiri wose ugakura ukiyubaka. Byose biterwa n’urukundo.

Imibereho mishya muri Kristo

17 Ibi ni byo mvuga kandi nemeza mbikomora kuri Nyagasani: nimureke kugenza nk’abatazi Imana bakurikiza ibitekerezo byabo bitagira umumaro,

18 kandi n’ubwenge bwabo bwararindagiye. Baciye ukubiri n’ubugingo buva ku Mana, kubera ubujiji bwabo n’imitima inangiye.

19 Bataye isoni biroha mu bwomanzi, bigeza aho birundurira mu kwiyandarika k’uburyo bwose kuzanwa no kurarikira.

20 Naho mwebwe uko si ko mwamenyeshejwe Kristo.

21 Ni iby’ukuri, ibye mwarabyumvise mwigishwa uko ateye, bikurikije ukuri kubonerwa muri Yezu.

22 Noneho nimwiyamburekamere yanyu ya kera yagengaga imigenzereze mwari mufite, kuko iyo kamere igenda ibonona kubera ibyifuzo byayo bishukana.

23 Ahubwo muhindurwe bashya mu bugingo no mu bitekerezo.

24 Mwambare kamere nshya mumere nk’uko Imana ishaka, iyo kamere irangwa n’ubutungane n’ubuziranenge bikomoka ku kuri.

Imigenzereze ya kamere nshya

25 Ni cyo gituma mugomba kwiyambura n’ibinyoma, umuntu wese ajye abwiza mugenzi we ukuri, kuko twese turi ingingo z’umubiri umwe.

26 Kandi nimurakara ntibikabatere gukora icyaha, ndetse izuba ntirikarenge mukirakaye!

27 Ntimugahe Satani urwaho.

28 Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo yihatire gukora ibyiza akoresheje amaboko ye, kugira ngo abone icyo afashisha uje akennye.

29 Ntimukagire ijambo ribi na rimwe muvuga, ahubwo mujye muvuga ijambo ryose ryakubaka ubugingo bw’abandi nk’uko babikeneye, kugira ngo rigirire akamaro abaryumva.

30 Ntimugashavuze Mwuka MuziranengeImana yabahaye ho ikimenyetso kibaranga, kugeza ku Munsi wo gucungurwa.

31 Mwamaganire kure icyitwa ukwishaririza, uburakari n’umujinya, intonganya no gusebanya, kimwe n’ubugome bw’uburyo bwose.

32 Ahubwo mugirirane impuhwe n’ineza, mubabarirane nk’uko namwe Imana yabababariye muri Kristo.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/EPH/4-9a9f893c92bb2c266228ee86792976bb.mp3?version_id=387—