Abana n’ababyeyi
1 Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu kuko ari byo bikwiriye aba Nyagasani.
2 “Ujye wubaha so na nyoko” – ni ryo tegeko rya mbere ririmo Isezerano –
3 “bityo uzagubwa neza kandi urame ku isi.”
4 Namwe babyeyi, ntimukarakaze abana banyu ahubwo mubarere neza, mubamenyereza kandi mubagezaho inyigisho za Nyagasani.
Inkoreragahato na ba shebuja
5 Mwebwe nkoreragahato, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi mubikuye ku mutima nk’abakorera Kristo, mutinya kandi muhinda umushyitsi.
6 Ntimugakorere ijisho nk’abashaka gushimisha abantu, ahubwo mukore uko Imana ishaka mubikuye ku mutima nk’abagaragu ba Kristo.
7 Imirimo y’agahato mukoreshwa muyikorane umutima ukunze nk’abakorera Nyagasani, atari nk’abakorera abantu.
8 Muzirikane ko icyiza cyose umuntu akora, yaba inkoreragahato cyangwa uwigenga, azagihemberwa na Nyagasani.
9 Namwe bakoresha, mugirire mutyo abo mukoresha mureke kubashyiraho iterabwoba. Muzirikane ko ari mwe ari n’abo mukoresha, mufite Shobuja umwe uba mu ijuru, ufata abantu bose kimwe.
Intwaro z’umuyoboke wa Kristo
10 Ahasigaye mushake amaboko kuri Nyagasani no ku bubasha bwe bukomeye.
11 Mwitwaze intwaro z’Imana kugira ngo mubashe guhagarara kigabo, mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani
12 kuko ibyo turwana na byo atari abantu, ahubwo ni ibinyabutware n’ibinyabushobozi, ni ibihangange bitegeka iyi si y’umwijima, ari byo za ngabo zigira nabi ziba “ahantu ho mu ijuru”.
13 Ni cyo gituma mukwiye gufata intwaro zose z’Imana. Bityo igihe cy’iminsi mibi muzabashe guhangana na wa Mwanzi, maze byose birangiye mube muhagaze mudatsinzwe.
14 Nuko rero nimuhagarare kigabo, mukenyeye ukuri mwambaye n’ikoti ry’icyuma rikingiriza igituza, ari ryo butungane.
15 Naho mu birenge mube mwambaye inkweto, ari zo mwete wo gutangaza Ubutumwa bwiza bw’amahoro.
16 Muhore mwitwaje ingabo ari yo kwizera Kristo, kugira ngo mubashe kuzimya ya myambi yose yaka umuriro iraswa na Sekibi.
17 Mwambare ingofero y’icyuma ari yo gakiza, kandi mwitwaze inkota muhabwa na Mwuka ari yo Jambo ry’Imana.
18 Byose mubikore musenga ku buryo bwose mwinginga Imana. Ibihe byose muyambaze muvugishwa na Mwuka. Mugumye kuba maso, mushishikarire gusabira intore z’Imana zose.
19 Nanjye mujye munsabira kugira ngo uko mbumbuye umunwa, Imana impe amagambo akwiriye ngo menyeshe abantu ibanga ry’Ubutumwa bwiza nta mususu.
20 No kuri iyi ngoyi ubwo Butumwa ni bwo mpagarariye. Munsabire kugira ngo mbuvuge nshize amanga, uko bikwiye.
Umwanzuro
21 Tikiko umuvandimwe nkunda n’umugaragu w’indahemuka wa Nyagasani, azabagezaho amakuru yanjye yose ngo mumenye ibyo nkora.
22 Ni na yo mpamvu muboherereje, kugira ngo mumenye uko tumerewe kandi abakomeze.
23 Amahoro n’urukundo hamwe n’ukwizera, bikomoka ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristo, bibe ku bavandimwe bose.
24 Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kugirira ubuntu abantu bose bamukunda urukundo rudatezuka.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/EPH/6-51990510364cfc5d2e4a5b0c8fee174b.mp3?version_id=387—