Fil 2

Kwiyoroshya no gukomera bya Kristo

1 Mbese mwahawe gukomera kuri Kristo? Ese urukundo rwe rujya rubarema agatima? Mbese Mwuka we yabahaye gushyira hamwe? Ese mugirirana impuhwe n’ibambe?

2 Nuko rero mugire amatwara amwe, mukundane kimwe, muhuze umutima n’inama, ni bwo muzatuma ibyishimo byanjye bisendera.

3 Ntimukagire icyo mukora mubiterwa no kwishyira imbere cyangwa kwikuza, ahubwo mujye mwiyoroshya, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.

4 Umuntu wese yirinde kuzirikana ibye gusa, ahubwo ajye azirikana n’iby’abandi.

5 Mujye mugira amatwara nk’aya Kristo Yezu.

6 We nubwo yari asanzwe afite kamere y’Imana,

ntiyigeze yibwira ko guhwana na yo ari ikintu cyo kugundīrwa.

7 Ahubwo yaretse ibye byose,

ahinduka nk’umuntu,

ndetse afata kamere y’inkoreragahato.

Yabonetse ameze nk’umuntu,

8 yicisha bugufi arumvira,

ntiyanga no gupfa,

ndetse apfa abambwe ku musaraba.

9 Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane,

imuha n’ikuzo risumba iry’abandi bose,

10 kugira ngo mu ijuru no ku isi ndetse n’ikuzimu,

bose bapfukamire Yezu bamuramye,

11 bose bamwogeze mu ruhame,

bemeze ko Yezu Kristo ari we Nyagasani,

ngo biheshe Imana Se ikuzo.

Kuba urumuri rw’isi

12 Mwebwe abo nkunda cyane, iteka mwumviraga Imana, nimukomeze rero kuyumvira atari igihe turi kumwe gusa, ahubwo n’ubu tutari kumwe. Mujye mushyira agakiza kanyu mu bikorwa mutinya kandi muhinda umushyitsi,

13 kuko Imana ari yo ubwayo itwarira muri mwe kugira ngo mushake kandi mukore ibyo yagambiriye.

14 Mukore byose mutinuba kandi mutagirana impaka,

15 kugira ngo mube abana b’Imana batagira umugayo, baboneye, batagira amakemwa, batuye mu bantu b’iki gihe b’abahemu n’abagizi ba nabi, mubabere nk’imuri zimurikira isi,

16 mubagezaho Ijambo ry’ubugingo. Ibyo bizantera kubiratana ku munsi Kristo azaza, byerekane ko ntirukiye ubusacyangwa ngo mvunikire ubundi.

17 Ahari amaraso yanjye azagomba gusukwa ku gitambomutura Imana, ari wo murimo muyikorera mubitewe no kwemera Kristo. Bibaye bityo nzabyishimira ngo namwe mwese mwishimane nanjye.

18 Namwe ni uko nimwishime, kugira ngo nanjye nishimane namwe.

Timoteyo na Epafurodito

19 Nyagasani Yezu nabishaka niringiye ko bidatinze nzashobora kubatumaho Timoteyo, kugira ngo angezeho inkuru yanyu impumurize.

20 Ni we wenyine mfite duhuje kubakunda, kandi wita by’ukuri ku byanyu.

21 Abandi bose baharanira inyungu zabo bwite, aho guharanira iza Yezu Kristo.

22 Muzi ko Timoteyo yerekanye ko ari ingirakamaro, akorana nanjye umurimo w’Ubutumwa bwiza nk’uko umwana akorana na se.

23 Ni we rero niringiye kuzabatumaho nimara kumenya aho ibyanjye byerekeye.

24 Ubundi kandi ndemeza ko Nyagasani nabishaka, ntazatinda kuza iwanyu.

25 Nabonye ko ari ngombwa kubatumaho umuvandimwe Epafurodito dufatanyije umurimo, kandi turi kumwe ku rugamba. Ni intumwa yanyu mwohereje kugira ngo ankorere kuko nari mukeneye.

26 Yari abakumbuye mwese kandi ababajwe cyane n’uko mwumvise ko arwaye.

27 Koko yari arwaye yenda gupfa, ariko Imana ikinga ukuboko. Si we wenyine yabigiriye, nanjye yarabingiriye kugira ngo ne kwicwa n’agahinda kageretse ku kandi.

28 Ni yo mpamvu ndushaho kumva ari ngombwa kumuboherereza, kugira ngo nimumubona muzongere kwishima, bityo nanjye nshire agahinda.

29 Muramwakire rero mwishimye nk’umuvandimwe muri Nyagasani, kandi umuntu wese nk’uwo mujye mumwubaha.

30 Erega yari agiye gupfa azize umurimo wa Kristo, yigerejeho ngo yuzuze ibyo mutari kunshoborera ubwanyu!

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/PHP/2-ad2e9ed29af6d9e995f03d5eb17cf48f.mp3?version_id=387—