Uko umuntu yatunganira Imana
1 Ahasigaye bavandimwe, mwishimire muri Nyagasani. Sindambirwa kubandikira ibintu mbisubiramo, igihe bibafitiye akamaro.
2 Mwirinde za mbwaari zo bagizi ba nabi, bakunda ibyo kwikebagura.
3 Ahubwo ni twe twakebwe by’ukuri twe dusenga Imana tubikesha Mwuka wayo, tukirata Kristo Yezu wenyine aho kwiyemera ubwacu.
4 Jyewe mfite impamvu zatuma niyemera ubwanjye. Haramutse hagize uwibwira ko afite impamvu zo kwiyemera, jyewe namuhiga.
5 Umva nawe: nakebwe ku munsi wa munani. Ndi Umwisiraheli kavukire wo mu muryango wa Benyamini, ndi n’Umuheburayi butwi. Ku byerekeye gukurikiza Amategeko ndi Umufarizayi,
6 naho ku byerekeye ishyaka, natotezaga Umuryango wa Kristo.Ku byerekeye ubutungane buzanwa n’Amategeko, nari inyangamugayo.
7 Nyamara ibyari bimfitiye inyungu, mbibara ko ari igihombo kubera Kristo.
8 Ndetse ibintu byose mbibara ko ari igihombo, iyo mbigereranyije n’ubukungu buhebuje buzanwa no kumenya Kristo Yezu Umwami wanjye. Kubera we nemeye guhara ibyo nitaga inyungu zanjye byose, maze mbibara nk’amazirantoki kugira ngo nunguke Kristo,
9 kandi mpore muri we ntiratana ubutungane buzanwa no gukurikiza Amategeko, ahubwo nirata ubutungane buzanwa no kwizera Kristo, ari bwo Imana itanga bushingiye ku kumwemera.
10 Icyo ngamije ni ukumenya Kristo n’ububasha bwo kuzuka kwe, no gusangira na we kubabazwa nkamera nka we mu rupfu rwe,
11 bityo nkaba niringiye kuzazurwa mu bapfuye.
Kugera ku ntego
12 Si ukuvuga ko namaze kugera kuri ibyo cyangwa ngo mbe naramaze kuba indakemwa, ahubwo ndacyahatana kugira ngo mbishyikire nk’uko nanjye Kristo Yezu yanshyikiriye.
13 Bavandimwe, sintekereza ko namaze kubishyikira. Oya, ahubwo icyo nkora ni kimwe, nibagirwa ibyahise maze nkihatira gusingira ibiri imbere.
14 Ndaharanira kugera aho dutanguranwango negukane igihembo Imana imfitiye mu ijuru, mbikesha Kristo Yezu ari na byo yampamagariye.
15 Twese rero ab’indakemwa nitubifate dutyo, kandi niba hari ibyo bamwe muri mwe bafashe ukundi Imana izabibahishurira.
16 Uko biri kose dukomereze aho tugeze twe gucogora.
17 Bavandimwe, mwese mugenze nkatwe kandi abakurikiza icyitegererezo twabahaye mube ari bo muhanga amaso.
18 Nabibabwiye kenshi n’ubu nongeye kubibabwira mbogoza amarira: abenshi babaye abanzi b’umusaraba wa Kristo.
19 Iherezo ryabo ni ukurimbuka kuko imana yabo ari inda, ibiteye isoni bakora bikaba ari byo birata, bahoza umutima ku by’isi.
20 Naho twe iwacu ni mu ijuru, aho Umukiza dutegereje azava ari we Nyagasani Yezu Kristo.
21 Azahindura iyi mibiri yacu yoroheje ayigire nk’uwe ufite ikuzo, akoresheje ububasha butuma ashobora kwigarurira ibintu byose.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/PHP/3-db28085d9f0a6d0a89c305cde42e2c67.mp3?version_id=387—