Filem 1

Indamutso

1 Jyewe Pawulo waboshywe mpōrwa Yezu Kristo, jye n’umuvandimwe Timoteyo, turakuramutsa ncuti yacu Filemoni dusangiye umurimo,

2 tutibagiwe na mushiki wacu Afiya na Arikipo, dufatanyije kuba ku rugamba kimwe n’itorero rya Kristo rikoranira mu rugo rwawe.

3 Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n’amahoro, ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.

Urukundo n’ukwizera Kristo bya Filemoni

4 Filemoni, igihe cyose nsenze ndakuzirikana ngashimira Imana yanjye,

5 kuko numva bavuga ukuntu wizera Nyagasani Yezu, ugakunda n’intore z’Imana zose.

6 Ndasaba Imana ngo ukwizera Kristo dusangiye kukugirire akamaro, gutume urushaho gusobanukirwa ibyiza byose duheshwa na we.

7 Muvandimwe, urukundo rwawe rwanteye ibyishimo, rundema n’agatima kuko wahumurije intore z’Imana.

Pawulo asabira Onezimo imbabazi

8 Ubusanzwe rero mfite uburenganzira mpabwa na Kristo, bwo kugutegeka gukora ibikwiriye nta cyo nishisha.

9 Nyamara kuko ngukunda mpisemo ahubwo kubigusaba. Jyewe Pawulo, ubu ugeze mu zabukuru nkaba ndi n’imfungwa mpōrwa Kristo Yezu,

10 ndakwinginga ku byerekeye Onezimo. Ni umwana wanjye nibyariye ndi ku ngoyi.

11 Uwari warakubereye imburamumaro, ubu atubereye twembi ingirakamaro.

12 Ndamukoherereje rero nguwo ni ubura bwanjye.

13 Mba narahisemo kumwigumanira hano ngo ankorere mu mwanya wawe, ndi ku ngoyi mpōrwa Ubutumwa bwiza.

14 Nyamara nta cyo nashatse gukora utakinyemereye, kugira ngo ineza wagira uyigire ku bwende bwawe atari uko ubihatiwe.

15 Ubirebye, Onezimo yaba yaratandukanye nawe by’akanya gato, kugira ngo uzamwakire mubane iteka

16 atakiri umugaragu w’inkoreragahato, ahubwo arenze kuba umugaragu, abaye umuvandimwe w’inkoramutima. Jyewe ubwanjye ni ko mubona ndetse cyane, ariko wowe uzarushaho kumubona utyo kubera imibanire isanzwe no kubera kuba umwe muri Nyagasani.

17 Niba rero wumva ko turi umwe, umwakire nk’aho ari jye wakiriye.

18 Niba kandi yaragufudikiye cyangwa hari icyo agomba kukwishyura, ube ari jye ubibaraho.

19 Ibi ni jye Pawulo ubyiyandikiye n’ukwanjye kuboko, nzamwishyurira. Siniriwe nkwibutsa umwenda nawe undimo. Erega uwo mwenda ni wowe ubwawe!

20 Nyabuneka muvandimwe, ungirire ubwo buntu kubera Nyagasani, bityo uraba ufatanyije na Kristo kundema agatima.

21 Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, ugakora ibyo ngusabye ndetse ukarushaho.

22 Si ibyo gusa, muntegurire n’icumbi kuko niringira ko Imana yumvise amasengesho yanyu, ikazangarura muri mwe.

Pawulo asezera kuri Filemoni

23 Epafura tubohanywe duhōrwa Kristo Yezu aragutashya,

24 kimwe na Mariko na Arisitariko, na Dema na Luka dufatanyije umurimo.

25 Nyagasani Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/PHM/1-dfa8d9b6a126bd179ec53340b7642b1b.mp3?version_id=387—