Indamutso
1 Jyewe Pawulo utagizwe Intumwa n’abantu cyangwa ngo bicishwe ku muntu runaka, ahubwo nkaba naragizwe Intumwa na Yezu Kristo ubwe n’Imana Se yamuzuye mu bapfuye,
2 mfatanyije n’abavandimwe bose turi kumwe, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero ya Kristo yo mu ntara ya Galati.
3 Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n’amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.
4 Kristo yaradupfiriye kugira ngo adukize ibyaha byacu, maze aturokore ibibi by’iki gihe cya none nk’uko Imana Data yabishatse.
5 Imana nihabwe ikuzo iteka ryose. Amina.
Ubutumwa bwiza bumwe rukumbi
6 Ntangajwe n’ukuntu mwihutiye kureka Imana yabahamagaye ibitewe n’ubuntu mwagiriwe na Kristo, maze mukemera ubundi butumwa.
7 Mu by’ukuri nta bundi butumwa bwiza bubaho, ahubwo ni abantu bahagurukiye kubatera imidugararo, bashaka guhindagura Ubutumwa bwiza bwa Kristo.
8 Ariko hagize undi ubagezaho ubutumwa buciye ukubiri n’ubwo twabagejejeho, yaba uwo muri twe cyangwa umumarayika uvuye mu ijuru, Imana imuvume!
9 Nk’uko twari twarabivuze na none nongeye kubisubiramo, hagize umuntu ubagezaho ubutumwa buciye ukubiri n’ubwo mwakiriye, Imana imuvume!
10 Mbese ubu naba nshaka gushimwa n’abantu cyangwa gushimwa n’Imana? Ese ubu mparanira kunezeza abantu? Oya. Iyo mba nkigamije kunezeza abantu sinajyaga kuba umugaragu wa Kristo.
Uko Pawulo yabaye Intumwa ya Kristo
11 Bavandimwe, ndabamenyesha ko Ubutumwa bwiza nabatangarije rwose budakomoka ku bantu.
12 Nta muntu n’umwe wigeze abungezaho, nta n’umwe wabunyigishije, ahubwo nabuhishuriwe na Yezu Kristo.
13 Mwumvise amatwara nari mfite kera nkiri mu idini ya kiyahudi. Muzi ko natotezaga Umuryango w’Imana bikabije, mparanira kuwutsemba.
14 Nateraga imbere mu by’idini ya kiyahudi kurusha benshi bo muri bene wacu b’Abayahudi b’urungano, nkarwana ishyaka bihambaye nshyira imbere imihango twasigiwe na ba sogokuruza.
15 Nyamara Imana yo yantoranyije ntaravuka ikampamagara ibitewe n’ubuntu bwayo, yishimiye
16 kumpishurira Umwana wayo kugira ngo mwamamaze mu batari Abayahudi. Ni ko guhaguruka nta we niriwe ngisha inama,
17 habe no kujya i Yeruzalemu ngo mbaze abantanze kuba Intumwa ya Kristo, ahubwo nerekeje muri Arabiya nyuma nsubira i Damasi.
18 Hashize imyaka itatu mbona kujya i Yeruzalemu gusura Petero, marana na we ibyumweru bibiri.
19 Nta yindi Ntumwa ya Kristo nigeze kubona, uretse Yakoboumuvandimwe wa Nyagasani Yezu.
20 Ibyo mbandikiye ni ukuri, Imana ni yo ntanze ho umugabo.
21 Hanyuma nagiye mu ntara ya Siriya n’iya Silisiya.
22 Icyo gihe abo mu matorero ya Kristo yo muri Yudeya bari bataranca iryera.
23 Bari barumvise gusa inkuru ngo: “Wa wundi wadutotezaga asigaye yamamaza ubutumwa bwemeza abantu Kristo, kandi ari bwo yarwanyaga.”
24 Nuko ibyambayeho bibatera gusingiza Imana.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/GAL/1-3270d4edf41c9cd6f48ab9cb40c207ef.mp3?version_id=387—