1 Icyo nshaka kuvuga ni uko ugenewe guhabwa umunani mu bya se, igihe akiri umwana nta cyo aba arusha umugaragu w’inkoreragahato, nubwo ari we uzaba umutware wa byose.
2 Ahubwo agumya kugengwa n’abamurera n’abashinzwe ibintu bye, kugeza igihe se yategetse.
3 Natwe igihe twari nk’abana, burya twakoreshwaga agahato n’ibinyabutware bigenga iyi si.
4 Ariko igihe cyagenwe kigeze Imana yohereje Umwana wayo, abyarwa n’umugore kandi avuka agengwa n’Amategeko,
5 kugira ngo acungure abari bakigengwa n’Amategeko, bityo tugirwe abana b’Imana.
6 Koko muri abana bayo ndetse Imana yashyize mu mitima yacu Mwuka w’Umwana wayo, utuma tuyitakambira tuti: “Aba!” ni ukuvuga ngo: “Data!”
7 Bityo wowe ntukiri inkoreragahato ahubwo uri umwana w’Imana, kandi ubwo uri umwana wayo iguteganyirije umunani yageneye abana bayo.
Impungenge za Pawulo kubera Abanyagalati
8 Kera mutaramenya Imana, mwari inkoreragahato z’ibyitwa “imana”bitari Imana nyakuri.
9 None ubwo mumaze kumenya Imana ndetse ikirutaho na yo ikaba ibazi, bishoboka bite ko mwashaka gusubira mu buja bwa bya binyabutware by’ibitindi bitagira icyo bishoboye?
10 Musigaye muziririza iminsi runaka kimwe n’amezi n’ibihe n’imyaka!
11 Mfite impungenge ku bwanyu ko ahari ibyo nabakoreye byose naba naravunikiye ubusa.
12 Bavandimwe, ndabinginze ngo mumere nkanjye nk’uko nanjye nigize nkamwe. Burya nta kibi mwigeze munkorera.
13 Muzi ko icyatumye bwa mbere mbona uburyo bwo kubagezaho Ubutumwa bwiza ari uko nari ndwaye.
14 Iyo ndwara yanjye yababereye ikigeragezo, ariko ntimwigeze munsuzugura cyangwa ngo mbatere ishozi. Ahubwo mwanyakiriye nk’aho ndi umumarayika utumwe n’Imana, ndetse mwanyakiriye nk’aho ndi Yezu Kristo ubwe.
15 None se bwa bwuzu mwari mufite bwagiye he? Koko ndahamya ko iyo biba ibishoboka, muba mwarinogoyemo amaso mukayanyihera.
16 Mbese ubu mpindutse umwanzi wanyu kuko mbabwiza ukuri?
17 Ba bantu babafitiye ishyaka ariko si ishyaka ryiza, icyo bashaka ni ukudutandukanya kugira ngo abe ari bo mugirira ishyaka.
18 Si bibi kugira ishyaka iyo ari ishyaka ryo gukora ibyiza, mukarigira igihe cyose atari igihe ndi muri mwe gusa.
19 Bana banjye, nk’uko umubyeyi uri ku nda ababazwa n’ibise, ni ko nanjye ibyanyu bimbabaza kugeza igihe Kristo agaragariye muri mwe.
20 Iyaba nari nshoboye kuba hamwe namwe ubu, ngo nongere mbibabwire ku bundi buryo. Ibyanyu bimpagaritse umutima!
Ikigereranyo kuri Hagari na Sara
21 Yemwe abashaka kugengwa n’Amategeko, cyo nimumbwire. Mbese ntimwumva icyo Amategeko avuga?
22 Ibyanditswe bivuga ko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe yavutse ku muja we Hagari, undi ku mugore we Sara utigeze mu buja.
23 Uw’umugore w’umuja yavutse ku buryo busanzwe, naho uw’umugore utigeze mu buja we yavutse bishingiye ku Isezeranory’Imana.
24 Ibyo ni ikigereranyo. Abo bagore bombi bagereranywa n’Amasezerano abiri Imana yagiranye n’abantu bayo. Rimwe muri yo ryatangiwe ku musozi wa Sinayi ribyara abana b’ubuja, ni ryo rigereranywa na Hagari.
25 Hagari we ashushanya wa musozi wa Sinayi wo muri Arabiya, kandi akaba agereranywa na Yeruzalemu isanzweiri mu buja, yo n’abayituye bose.
26 Naho aba Yeruzalemu yo mu ijuru barishyira bakizana, kandi ni yo mama utubyara.
27 Ni na ko Ibyanditswe bivuga biti:
“Ishime mugore w’ingumba,
wowe utigeze ubyara!
Vuga cyane urangurure ijwi,
wowe utigeze kuribwa n’ibise!
Kuko umugore w’intabwa azagira abana benshi,
azagira abana kurusha uw’inkundwakazi.”
28 Bavandimwe, nk’uko Izaki yavutse ni ko namwe mwavutse bishingiye ku Isezerano ry’Imana.
29 Nk’uko byabaye icyo gihe, umwana wavutse ku buryo busanzwe agatoteza uwabyawe ku bwa Mwuka, na n’ubu ni ko biri.
30 Ariko se Ibyanditswe bibivugaho iki? Biravuga biti: “Irukana uriya muja n’umuhungu we! Umuhungu w’umuja ntagomba kugabana umunani n’uw’umugore utigeze aba umuja.”
31 Nuko rero bavandimwe, twe ntituri abana b’umuja, ahubwo turi ab’umugore utigeze mu buja.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/GAL/4-ce5ff901eef4af85f5594edfbc47b181.mp3?version_id=387—