Kuva mu buja kw’Abakristo
1 Ni na ko Kristo yadukuye mu buja kugira ngo twishyire twizane. Nuko rero muhagarare kigabo, mwirinde mudasubira mu buja.
2 Nimunyumve. Jyewe Pawulo ndabivuga nkomeje, nimwiyemeza gukebwa Kristo nta cyo azaba abamariye.
3 Na none kandi ndabamenyesha ko umuntu wese wiyemeza gukebwa, aba aniyemeje kumvira Amategeko yose iyo ava akagera.
4 Mwebwe rero abashaka kugirwa intungane imbere y’Imana mwitwaje kumvira Amategeko, muba mwitandukanyije na Kristo bityo mukaba mwivukije ubuntu bw’Imana.
5 Kugirwa intungane imbere y’Imana bidutera gutegereza ibyo twiringiye kuzabona, tubikesha kwizera Kristo tubishobojwe na Mwuka.
6 Iyo umuntu ari muri Kristo Yezu, ari ugukebwa ari ukudakebwa byose nta cyo bimaze. Igifite akamaro ni ukwizera kugaragazwa n’ibikorwa by’urukundo.
7 Ko mwateraga imbere neza, none se ni nde wababangamiye akabatesha gukurikiza ukuri?
8 Iyo rukuruzi ntituruka ku Mana ibahamagara.
9 N’ubundi bavuga ko “agasemburogake gatubura ifu yose”.
10 Jyewe niringiye Nyagasani ku bwanyu, anyemeza ko mutazafata undi mugambi. Nyamara ubatera imidugararo, uwo ari we wese Imana izamuhana.
11 Naho jyewe rero bavandimwe, bibaye ari ukuri ko ncyamamaza ibyerekeye umuhango wo gukebwa, naba se kandi ngitoterezwa iki? Ari uko bimeze umusaraba wa Kristo namamaza nta we waba ukibangamiye.
12 Iyaba abo babatera imidugararo bari bishahuye bikarangira!
13 Naho mwe bavandimwe, Imana yabahamagariye kwishyira mukizana. Nyamara uko kwishyira mukizana ntimukwiye kubigira urwitwazo rwo gukora ibyo kamere yanyu irarikiye. Ahubwo buri wese akorere mugenzi we abitewe n’urukundo.
14 Koko rero Amategeko yose abumbiye muri iri rimwe ngo: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”
15 Ariko nimuryana mugacagagurana, mwirinde naho ubundi mwamarana!
Mwuka na kamere ni ibihabane
16 Reka mbabwire: nimureke Mwuka w’Imana abayobore, bityo ntimuzaba mugikora ibyo kamere yanyu irarikira.
17 Kamere y’umuntu yifuza ibyo Mwuka yanga, Mwuka na we akifuza ibyo kamere yanga. Ni ibintu bibiri bihabanye ku buryo mutakora ibyo mwishakiye.
18 Naho niba muyoborwa na Mwuka, ntabwo muba mukigengwa n’Amategeko.
19 Dore ibibi kamere y’umuntu imukoresha: gusambana, kwiyandarika n’ubwomanzi
20 gusenga ibigirwamana no kuroga, kwangana, amakimbirane, gufuha, kurakara no gutera amahane kwitandukanya n’abandi no kwicamo ibice,
21 ishyari, ubusinzi, umurengwe n’ibindi bisa bityo. Nk’uko nigeze kubibabwira na none ndabamenyesha hakiri kare ko abakora bene ibyo, nta munani bazahabwa mu bwami bw’Imana.
22 Nyamara imbutoziva kuri Mwuka ni izi: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, imico myiza, kudahemuka,
23 kugwa neza no kumenya kwifata. Bene ibyo nta mategeko abibuza.
24 Aba Kristo Yezu babambye kamere yabo ku musaraba, hamwe n’ingeso mbi zayo n’irari ryayo.
25 Niba ari Mwuka uduha ubugingo nitureke atuyobore.
26 Ntitukabe abirasi ahubwo twirinde kurakaranya no kugirirana ishyari.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/GAL/5-1fe73f5c8f1b0383585a8b8841485bdc.mp3?version_id=387—